AmahangaInkuru NyamukuruInkuru zindi

Denis Mukwege yareze ubushotoranyi bw’uRwanda kuri Papa

Umunye-Congo,Denis Mukwege, wigeze guhabwa igihembo cyitiwe Nobel,yasabye  ko uRwanda rwafatirwa ibihano ,kubera icyo yita ubushotoranyi bwihishe  mu mutwe wa M23.

Denis Mukwege yaganiriye na Papa Francis ku birebana n’umutekano mucye wa Congo

 Ibi yabitangaje  kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 9 Ukuboza 2022, iVatican aho yaganiriye na Papa François, ku ngingo zitanduknaye zirimo n’ umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo nk’uko Vatican News yabitangaje.

Uyu mugabo yavuze ko uruzinduko rwa Papa ruteganyijwe mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2023, ruzatanga ishusho ku ihohoterwa ribera muri Congo.

Yagize ati “Twizeye ko urugendo rwa nyiributungane Papap Francis muri Congo  ruzahindura paji “

Denis Mukwege aganira n’Umushumba Mukuru wa Kiriziya Gatorika, yagarutse ku cyo yita ubushotoranyi bw’uRwanda, arushinja gushyigikira M23.

Yagize ati “Congo yaratewe ,yarinjiriwe,ubu yamaze kwigarurirwa  n’ingabo z’amahanga z’uRwanda n’umutwe w’iterabwoba wa M23.”

Yasabye imiryango Mpuzamahanga kubahiriza amategeko arebana n’uburenganzira bwa  kiremwamuntu.

Yakomeje agira ati “Ibyo dusaba ni uko amategeko mpuzamahanga yakurikizwa.Turasaba ibihugu byose biri mu muryango w’Abibumbye kubaha ubusugire n’ubudahangarwa bw’ibihugu,kandi ibisubizo ni uko “Bibujijwe guha intwaro inyeshyamba  zo mu Karere k’Ibiyaga bigari.”

Mukwege  yavuze ko  M23 ihabwa intwaro n’uRwanda ,arusabira ibihano.

Yagize ati “Uyu munsi 23 ifite intwaro zikomeye nk’iz’ingabo za Loni ziri mu butumwa muri Congo.Izo ntwaro zifite ahantu ziva .Niyo mpamvu tubasabira ibihano ndetse n’uko ibyo bikorwa byahagarara.”

 Uyu mugabo avuga ko kubera umutekano mucye wakomeje kuranga Congo,abagera kuri miliyoni esheshatu bamaze kuva mu byabo,bakaba  badafite icyo bafungura.”

Papa Francis waganiriye na Mukwege, arateganya kugirira  uruzinduko rwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no muri Sudani y’Epfo guhera tariki 31 Mutarama kugeza tariki 5 Gashyantare 2023.

Biteganyijwe ko azava muri RDC tariki 3 Gashyantare aho azabanza kuganira n’abashumba ba za diyosezi. Azahava akomeza i Juba muri Sudan y’Epfo, aho azahurira n’Umuyobozi Mukuru w’Abangilikani ku Isi, Justin Welby.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 11

  1. Ariko mfite ibibazo byinshi kuli Paapa.Urugero,bigisha ko Petero ariwe Paapa wa mbere.Ariko wasoma bible,ugasanga ntaho byanditse.Bible ivuga ko Petero yari afite umugore.Ikindi kandi,bible ivuga ko ahantu honyine Petero yagiye hanze ya Israel ari i Babylon gusa.Nta na hamwe ivuga ko Petero yabaye I Roma cyangwa yapfiriye I Roma nkuko Gatulika ivuga.Kuba Yezu yarabwiye Petero ngo “Uri urutare kandi kuli urwo rutare niho nzubaka Kiriziya yanjye”,ntibivuga ko yamugize Paapa wa mbere,cyangwa ko yali Umugatulika.Urutare ntibisobanura Paapa.Ubupaapa bwazanywe n’idini Gatolika mu Kinyejana cya 4.Tujye dusuzuma icyo bible ivuga,aho gupfa kwemera ibyo amadini yigisha byose,bidahuye nuko bible ivuga.Imana ibifata nk’icyaha gikomeye cyo kuyibeshyera.

    1. Wowe se ibi wirirwa uhuragura ku mbuga wabikuye he niba atari ayo madini uvuga kandi nawe yarakurindagije? Buri wese yigira bamenya mu myemerere ariko noneho byagera ku bayehova mwigize abavugizi b’Imana bikaba agahomamunwa! Mujye mugabanya ubwibone.

  2. Atiko mujye mugabanya ubujiji. Bibiliya si igitabo cyigisha amateka. Niba ushaka kumenya amateka ya Kiliziya Gatolika arahari ARANDITSE. KERETSE NIBA HARI IBINDI USHAKA. Ariko uziko iyo Bibiliya muhora mukangisha muyikesha Kiliziya Gatolika? Uzi amaraso yamenetse kugira ngo ikigereho? Gabanya ubujiji! Gabanya ubutagondwa. Ikindi, ibi urimo urimo kwandika hano, si ubushakashatse wikoreye, ni ibyo bagupakiyeno. Bibiliya ivuga ko Petero yagiye i. ‘Babuloni’. Iyo Babuloni uzi aho ihererye? Nuhamenya uzampamagare nkugurire icyo unywa {0733236065}. Shalom!

  3. Hhhh muzahabwa imbaraga umwuka nabamanukira ngokandi muzamenya ukuri Kandi ukuri nikokuzababatura daniyeli 7:20 ugakomeza mwemere icyo bibiriya ivuga

  4. Weho wita umuntu injiji kutasonanukirwa bibaho nawe ntago uzibyose harabakwita injiji utanga impuguro ukavuga ibyo Uzi mukinyabupfura kitarimo ubwiyemezi ariko iyo wita abantu injiji ubushaka kwerekanako urumuhanga ngaho niba utari injiji tubwire isi itangirira hehe ikarangirira hehe niba utari injiji tubwire ububiko bwuyaga bubahehe

  5. Weho utanga nimero ngobazaguhamagare ubagurire icyo kunywa uzabanze uhandure ayomavunja warwaye ukube niyomyate ikuriho

  6. Ngo!!! Yewe,wowe urakabije. Ahaaa!!!
    Ibyiza mbona nuko umuntu yakurikira inzira yemeye kuyoboka,naho kwinjira mu by’abandi byo…. Amadini sinzi icyo atumariye niba iyobokamana ritatwigishije *Urukundo,Kubahana,ubugiraneza,ubudahemuka,kwirinda amakimbirane* .

  7. Ibyiza mbona nuko umuntu yakurikira inzira yemeye kuyoboka,naho kwinjira mu by’abandi byo…. Amadini sinzi icyo atumariye niba iyobokamana ritatwigishije *Urukundo,Kubahana,ubugiraneza,ubudahemuka,kwirinda amakimbirane* .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button