Abanyeshuri 425 basoje amasomo muri Kaminuza ya Mount Kenya, Ishami ry’u Rwanda basabwe kubyaza umusaruro amasomo bahawe, baharanira iterambere ry’Igihugu.
Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ukuboza, ubwo habaga umuhango wo gutanga impampabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo mu byiciro bitandukanye.
Ni ibirori byabanje kubera ku ikoranabuhanga kugira ngo abanyeshuri bose b’iyi Kaminuza ifite icyicaro muri Kenya bahurizwe hamwe, nyuma buri Ishami rikomeza gahunda yayo uko ryabiteguye.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa MKUR,Ushinzwe ubushakashatsi ,Dr Wanjiku Catherine, yavuze ko mu gihe cy’imyaka 12 iri shami rimaze rifunguwe mu Rwanda, ryatanze umusanzu ukomeye mu burezi,asaba abarangije basabwa gutanga umusanzu mu cyerekezo n’iterambere ry’Igihugu.
Yagize ati “Abanyeshuri ba Mount Kenya tubitezeho gutanga umusanzu ukomeye,tubitezeho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, ndetse kwerekana ko bashoboye ku isko ry’umurimo.”
Uwahoze ari Perezida wa Sena y’u Rwanda na Minisitiri w’Intebe, Bernard Makuza, wavuze mu izina ry’abarezi,yabwiye aba banyeshuri ko kuba basoje amasomo ari amahirwe sosiyete ifite bakwiye kubyaza umusaruro.
Yagize ati “Ubu mwahindutse ndetse mwageze ku rundi rwego. Mugomba gukoresha iyo mpinduka mwagezeho muharanira ibyiza haba kuri mwe, imiryango yanyu n’ibihugu muturukamo.”
Muri rusange abahawe impamyabumenyi bose hamwe bo mu bihugu bitandukanye byo mu Karere bagera 4,497.
MKUR itanga amasomo ajyanye n’Uburezi, Ubucuruzi, Siyansi mu Makuru n’Ikoranabuhanga (Sience In Information Technology), Itangazamakuru n’Itumanaho, Imibanire Mpuzamahanga, Ubujyanama mu by’Imitekerereze ya muntu, n’amasomo ajyanye n’Ubuvuzi ndetse n’Ubukerarugendo.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW