Andi makuruInkuru Nyamukuru

Mu Rwanda abagore 46% n’abagabo 18% bakubitwa n’abo bashakanye

Ubwo hasozwaga iminsi 16 yahariwe kurwanya no gukumira  ihohoterwa rishingiye ku gitsina,  Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC Rutayisire Fidèle yabwiye inzego zitandukanye ko mu Rwanda hari 46% by’abagore n’abagabo 18%  bakorerwa ihohoterwa n’abo bashakanye.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC Rutayisire Fidèle avuga ko abagore 46% n’abagabo 18% bakubitwa n’abo bashakanye.
Ni ibiganiro byabereye mu Karere ka Muhanga bigamije kugaragaza uko ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Gihugu rihagaze ndetse n’ingamba zafatwa ngo ricike.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC Rutayisire Fidèle yabwiye inzego za Leta n’abagize Sosiyete Sivili ko bakoze ubushakashatsi mu mwaka wa 2019 bugaragaza ko abagabo benshi bakubita bagahoza abagore babo ku nkeke ku gipimo cya 46%.

Rutayisire yavuze ko muri ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko hari abagabo bagera kuri 18% bakubitwa n’abagore babo  bashaka kubivuga bikabatera ipfunwe.

Ati “Iyi mibare y’abagabo bakubita abagore igaragaza ko tugifite inzira ndende yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Muryango Nyarwanda.”

Rutayisire akavuga ko n’uyu  mubare w’abagabo bakubitwa n’abagore babo batawirengagiza ngo bumve ko ari mukeya.

Uyu Muyobozi yavuze ko ihohoterwa ari icyorezo kibangamiye Sosiyete Nyarwanda by’umwihariko n’isi muri rusange ku buryo hadafashwe ingamba zihamye byagora Urubyiruko n’abato barimo kubona uko ababyeyi babo bahohoterwa.

Nyandwi Jean Marie Vianney wo mu Mudugudu wa Kamugina, Akagari ka Gitarama mu Murenge wa Nyamabuye mu buhamya we n’umugore batanze,  bavuga ko iyo RWAMREC itaza kubaho,  yari kuba afunze kuko yararaga akubita umugore we bukarinda bucya.

Yagize ati “Inyigisho nahawe n’uyu Muryango nizo zatumye ncika ku ngeso yo gukubita umugore wanjye, ubu tubanye mu mahoro nta kibazo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Busabizwa Parfait wari Umushyitsi mukuru muri ibi biganiro, yavuze ko guhuza izi nzego ari kugira ngo buri wese  agire uruhare mu kurwanya no gukumira iri hohoterwa kubera ko amakimbirane ari mu miryango arimo guteza ibibazo ku buryo adakumiriwe hakiri kare yatuma abana bavuka muri iyo miryango bazakura bazi ko guhohotera ari ibisanzwe.

Yagize ati “Twese nitubyumva kimwe tugashyiramo imbaraga  ihohoterwa rizagabanuka ku rugero rufatika.”

Yasabye abagabo bagikubitwa n’abagore bagaceceka ko batinyuka bakabagaragaza kugira ngo bahanwe kimwe n’uko abagabo bahohoteye abagore babo bahanwa.

Umuryango RWAMREC uvuga ko ku rwego rw’ isi umugore umwe muri 3 aba yahohotewe, umugore 1 kandi ku munota aba apfuye azira guhohoterwa.

Abari muri ibiganiro bavuga ko ububasha abagabo bafite babukoresheje neza badahutaza abagore babo, ihohoterwa ribakorerwa ryacika burundu.

Nyandwi Jean Marie Vianney waohoteraga umugore we avuga ko iyo RWAMREC itaza kubaho yari kiba afunze
Hari bamwe mu bagabo bakubitwa n’abagore babo bakagira ipfunwe ryo kubivuga
Abari muri ibi biganiro biyemeje guhuza imbaraga.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button