Umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe Iterambere ry’Umugore, Global Advocacy For African Affairs, wahuje abagore 80 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Guhera tariki 8-9 Ukuboza, mu Rwanda hari kubera Inama mpuzamahanga y’abagore ku Iterambere rirambye, yateguwe na Global Advocacy For African Affairs isanzwe ifasha abagore kwiteza imbere.
Iyi nama yasojwe ku wa Gatanu tariki 9 Ukuboza, yaganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo guhugura abagore ku bijyanye no kubongerera ubushobozi mu kwiteza imbere.
Abayitabiriye, baturutse mu bihugu birimo Nigeria, Uganda n’ahandi. Abahagarariye amashyirahamwe y’abagore mu bihugu bya bo, bari bahaarariye bagenzi ba bo muri iyi nama.
Atangiza iyi nama, umuyobozi wa Global Advocacy African Affairs, Chrys Anyanwu, mu ijambo rye, yagaragaje ko yishimiye ubwitange bw’abagore muri Afurika ndetse n’u Rwanda, mu rwego rwo kurushaho kunoza imikoranire mpuzamahanga ku buringanire, no ku iterambere ry’umugore.
Nyuma yo gutanga ibiganiro muri iyi nama kandi byanyuze abagore bayitabiriye, Rukundo Jonhson, ahamya ko abitabiriye iyi nama hari icyo bungutse kandi kizanafasha Igihugu.
Ati “Iyi nama yahuje abagore bayobora amashyirahamwe y’abandi bagore, ni ingirakamaro cyane kuko bizafasha kuzamura ubushobozi bwabo mu kwiteza imbere.”
Yongeyeho ati “Icyo Abanyarwanda bazungukira muri iyi nama ni uko bazunguka ubumenyi bwo gukora ibyo bazi ariko noneho bakabikora neza. Icyo twizeye ni impinduka buri mwaka. Umugore agatera imbere mu mibereho, akagira amafaranga mbese akazamura n’ubukungu bw’Igihugu.”
Kaitesi Judith Katabaganwa uri muri iyi nama wanatanze ikiganiro ku munsi wa mbere wa yo, yavuze ko iri huriro ryari ngombwa kandi buri mugore waryitabiriye hari icyo yungukiyemo.
Ati “Twaganiriye kuri byinshi muri iri huriro, harimo Uburinganire no guteza imbere umugore. Ni ihuriro twungukiyemo byinshi. Twaganiriye kandi ku buryo abagabo twajyana mu iterambere ry’ihame ry’Uburinganire, mbese na bo bakumva ko bibareba.”
Kuri we, Kaitesi avuga ko yungutse no kumenya na bagenzi be bandi bo mu bindi bihugu, cyane ko asanzwe ari impirimbanyi y’Uburinganire.
Abaturutse muri Nigeria barimo CP Margaret Ochalla usanzwe ari Umuhuzabikorwa w’ihame ry’Uburinganire mu rwego rwa Polisi yo muri Nigeria na Kafeel Shittu ukora muri Bank Industry, bavuze ko kwitabira iyi nama ari iby’agaciro kuko bungukiyemo byinshi.
Kafeel Shittu yavuze ko ikigaragara ari uko Ihame ry’Uburinganire muri Afurika, rigenda rikura uko iminsi yicuma.
Mu gusoza iyi nama y’iminsi ibiri, abagore bose bayitabiriye, bagiye gusura inzu y’Inteko Ishinga Amategeko, bahavuye berekeza ku Urwibutso rwa Jenoside rwo ku Gisozi.
UMUSEKE.RW