Inkuru NyamukuruMu cyaro

Gakenke: Abaturage basanze imbwa zariye amatungo yabo

Intama z’abaturage babiri bo mu kagari ka Gasiza, mu murenge wa Kivuruga zariwe n’imbwa z’inyagasozi zizisanze aho zari ziritse, ubwo imvura yarimo kugwa.

Imbwa z’agasozi ngo ntimenyerewe muri Gakenke (Photo internet)

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, mu mudugudu wa Bushoka, Akagari ka Gasiza, Umurenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, ahagana saa cyenda z’amanywa, ubwo imvura yarimo igwa.

Ni intama ebyiri nkuru, n’abana bazo babiri. Ni iza Manirafasha Venuste na Dukore Cleophace, zari ziziritse ku gasozi maze imvura irazihasanga, aribwo imbwa z’ibihomora zazihasanze zirazirya.

Akana kamwe k’intama kabashije guhunga, naho akandi baragaka barakabura bagakeka ko imbwa zakiriye zikakamara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga, Kabera Jean Paul yabwiye UMUSEKE ko izi imbwa batazi aho zaturutse, ndetse ibi bintu bitari bisanzwe ko imbwa zadukira amatungo y’abaturage zikayarya.

Ati “Ni ikibazo cyagaragaye ejo, ariko ntabwo ari ibibazo bisanzwe kuko ntabyo twagiraga uretse aba baturage babiri bari baziritse intama ku gasozi, baza kugira ikibazo imbwa ebyiri zizerera ziza kuzirya. Ntitwabyita ikibazo gihoraho kuko byabaye ejo.”

Yakomeje agira ati “Umusozi wa Bushoka usanzwe utuweho n’abaturage, izo mbwa rero ni zimwe zizerera ku gasozi. Imwe yatezwe iricwa, indi na yo turi kuyishakisha.”

Kabera Jean Paul akaba yasabye abaturage kwirinda kuzirika amatungo ku gasozi aho batabasha gukurikirana.

Yagize ati “Ingamba twafashe ni ugushishikariza abaturage kutajyana amatungo ku gasozi, ariko hanafashwe ingamba zo gukoresha uburyo bwose bushoboka, bwo gukumira imbwa zizerera ku gasozi harimo no kuzitega hakoreshejwe imiti, kandi imwe muri izo yishwe.”

Ikibazo cy’imba zirya amatungo y’abaturage ntabwo ngo byari bisanzwe biba muri aka Kagari, ubuyobozi bw’Umurenge wa Kivuruga bukaba bwemereye UMUSEKE ko aba baturage amatungo yabo yariwe n’imbwa bari busabirwe andi matungo, mu mushinga basanzwe bakorana utanga amatungo ku baturage witwa PRISME, na bo bagakomeza gutunga amatungo nk’abandi.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button