Uncategorized

Bidasubirwaho Diamond aragaruka i Kigali mu mpera z’umwaka

Umuhanzi w’ikirangirire wo muri Tanzania, Nasibu Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz bidasubirwaho azataramira i Kigali mu gitaramo cya One People Conecrt.

Diamond Platnumz ategerejwe i Kigali

Ni igitaramo giteganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2022, muri BK Arena, cyateguwe na East Gold Entertainment ku bufatanyije n’uruganda rwenga ibinyobwa rwa Skol.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko Diamond Platnumz yamaze kwemeranya n’abari gutegura iki gitaramo cya One People Concert ku bisabwa ngo aze gutaramira mu Rwanda nyuma y’imyaka itatu atahataramira.

Diamond Platnumz yaherukaga gutaramira i Kigali mu 2019, ubwo hasozagwa iserukiramuco rya rya Iwacu Muzika Festival, amakuru yo kuza kwa Diamond mu Rwanda yatangiye kunuganugwa mu kwezi gushize k’Ugushyingo biturutse ku itike ya VVIP, Skol yasabye abantu ko bahatanira.

Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bakomeye muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Afurika muri rusange, akaba umwe mu bakoze indirimbo zakunzwe ndetse zinakunzwe.

Yakoranye n’ibyamamare bikomeye ku Isi nka Rick Ross na Ney obo muri Amerika, akorana n’abanyafurika bakomeye nka Fally Ipupa, Mbosso, Koffi Olomide, Patoraking, Innos B, P-Square n’abandi

Hano mu Rwanda yakoranye n’abahanzi barimo The Ben na Mico the Best.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Soma nizi
Close
Back to top button