Inkuru NyamukuruMu cyaro

Amajyaruguru: Abanyonzi barahirira kutazongera kugenda bafashe ku makamyo

Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu bifashishije amagare bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru bagira ingeso yo gufata ku makamyo akabafasha kuzamuka ahabananiraga, batuye ibyo bakoraga biyemeza kutazabisubira no kurirwanya mu bandi.

Bamwe muri abo banyonzi, babihamirije Polisi y’Igihugu ubwo yasubukuraga gahunda yiswe Gerayo Amahoro yatangijwe muri 2019 ikaza gukomwa mu nkokora n’Icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi.

Muri iki gikorwa kigamije gushishikariza abakoresha imihanda kwirinda impanuka zikomeje guhitana ubuzima bwa bamwe, kubasigira ubumuga no kwangiza ibikorwa remezo n’ibya rubanda. Abitabiriye icyo gikorwa ni ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, Polisi, abatwara abagenzi muri rusange n’abakoresha imihanda ku maguru.

Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku magare bagiraga ingeso yo gufata ku makamyo cyane cyane bageze ahazamuka bavuga ko bagiye bahahurira n’ibibazo birimo impanuka zashoboraga guhitana ubuzima bwabo, ariko kuba bararokotse bahisemo kuvuga ibyababayeho no kubibuza bagenzi babo baba bakibikora.

Zirimwabagabo J. Damascène ni umwe muri bo, yagize ati “Nafashe ku ikamyo noneho perezida w’abanyonzi arambona ampagaritse ndarekura ngiye gutoroka ngwa hasi ndakomereka anjyana kwa muganga mu Bitaro aramvuza ariko kuva icyo gihe nahise mbireka sinzabyongera kuko iyandinze icyo gihe ishobora kutazongera.”

Twizere J. de Dieu nawe yagize ati “Nafashe ku ikamyo igeze ahamanuka ndarekura ndadandabirana ngwa mu muhanda imodoka yaturukaga imbere inyuza ipine hafi y’umutwe, narakomeretse njya mu Bitaro. Ubu mbonye abanyinzi bafashe ku modoka nahita mpamagara abashinzwe umutekano wacu bakabakurikira na moto bajababuza cyanwa bakabahana, njye sinzabyongera na rimwe.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, yasabye abatwara abantu ku magare kwirinda kugenda bafashe ku makamyo, kwirinda gutwara amagare bwije, kwirinda kugendera mu muhanda hagati kuko ibyo byose bishyira ubuzima bwabo mu kaga abasaba kubireka no guharanira ko impanuka bateza zagabanyuka.

Yagize ati “Ibi byose twavuze mubiretse byibuze 50% murebe umubare w’impanuka mwaba mugabanyije uko zingana! Kandi niba ibyo twemeranyije mugiye kubikora turizera ko hari umubare munini w’ibyangirikaga tuzarengera birimo n’ubuzima bwanyu n’ubw’abana.”

DIGP Namuhoranye yasabye kandi abamotari kwirinda kugendera ku muvuduko ukabije,  kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, kwirinda kuvugira kuri telefoni batwaye, kwirinda kugenda basesera mu bindi binyabiziga ndetse no kwirinda kuvogera inzira z’abanyamaguru.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yabwiye itangazamakuru ko muri iyi gahunda ya Gerayo Amahoro yasubukuwe none, izagera ku bantu bose bakoresha imihanda bagamije kurushaho gukangurira abantu kwirinda impanuka, ashishikariza abafite ibinyabiziga kwita ku buziranenge bwabyo kuko begerejwe amashami abisuzuma.

Yagize ati “Muri iyi gahunda twasubukuye, tuzayikomeza tugere ku byiciro byose by’abakoresha imihanda tubakangurire kumenya uko bayikoresha neza ndetse n’abafite imodoka tuzabageraho. Tuributsa abafite imodoka kuzisuzumisha bareba ubuziranenge bwazo kuko twabegereje ibigo n’amashami abafasha.”

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yibukije abatwara abantu n’ibintu cyane cyane abakoresha amagare na moto kuzirikana ku butumwa bahabwa kuko kurwanya no kwirinda impanuka bishoboka.

Yagize ati “Iyo urebye umubare w’abakora impanuka n’abo zihitana usanga hari aho abatwara abagenzi ku magare na moto baba babigizemo uruhare. Ibi tubabwira mubyumwe neza mubireke kuko kwirinda impanuka birashoboka.”

Polisi y’Igihugu ivuga ko kuva muri Mutarama 2022 kugeza muri Ugushyingo, abamotari bagize uruhare mu mpanuka 4252 zahitanye abantu 150 naho abatwara amagare bo bagize uruhare mu mpanuka 1571 zatwaye ubuzima bw’abantu 183 ariho ihera isaba abakoresha imihanda gukurikiza amategeko y’imikoreshereze y’imihanda no kugira indangagaciro zibabereye.

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude

Related Articles

igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button