Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA, ku bufatanye n’Umushinga TRASE baburiye abafite aho bahuriye n’ubuhinzi bo mu Karere ka Musanze ku ikoreshwa nabi ry’inyongeramusaruro ko rigira ingaruka mbi ku bidukikije rishobora no gutwara ubuzima.
Mu biganiro bagiranye n’abacuruzi b’inyongeramusaruro, abahinzi n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge y’Akarere ka Musanze byibanze ku ikoreshwa neza ry’imiti n’ifumbire bikoreshwa mu buhinzi, babagaragarijwe ko iyo bikoreshejwe nabi byangiza ibidukikije kandi bishobora no gutwara ubuzima bw’ibinyabuzima.
Umugenzuzi w’ubucuruzi bw’imiti mu Kigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA, Berababyeyi Claudine, yasabye abahawe ibyo biganiro kurushaho kugenzura no kwita ku buziranenge bw’inyongeramusaruro bakoresha.
Yagize ati “Hari aho byagaragaye ko hari imiti n’ifumbiye biba bitemewe ku isoko ryo mu gihugu, ibindi ugusanga ni ibyiganano ndetse hari n’ababikoresha nabi. Ibi byose mugomba kubyirinda kuko iyo bikoreshejwe nabi byangiza ibidukikije ndetse bishobora no gutwara ubuzima bw’ibindi binyabuzima no kwangiza ikirere.”
Bamwe mu bakora ubuhinzi bo mu Karere ka Musanze, bemeza ko kuri ubu hari inyongeramusaruro basigaye bakoresha ntizitange ibisubizo baba bazitezeho ahubwo zigatuma ibihingwa byabo bipfa nyamara baba barashyizemo imbaraga n’amafaranga bihagije.
Batamuriza Ariane ni umwe muri bo, yagize ati “Hari ifumbire ya Uree, { Twirinze kuvuga uruganda ruyikora}, narayikoresheje ku bigori ntiyagira icyo itanga birutwa na mbere tutayikoresha kandi n’abaturanyi bose ntawigeze yeza. Turasaba ko bajya baduha ifumbire n’imiti bikora kuko turi kurumbya kandi twarayikoresheje.”
Ntirenganya Narcisse nawe yagize ati “Nahinze inyanya mbona zitangiye gusa n’izababutse, ngura imiti ndazitera biranga ahubwo uwo muti ukujya undya ku mubiri, zarinze zishira umurima wose nari niteze gusaruramo nk’ibihumbi 800 warangiye umeze nk’uwo batwitse. Izi nyongeramusaruro zidutura mu bihombo barebe uko zacika.”
Usibye abo bahinzi bagaraza impungenge batewe na zimwe mu nyongeramusaruro zikiboneka ku masoko zitujuje ubuziranenge, hari n’abacuruzi bagaragaza impungengenge ku buryo zimwe mu nyongeramusaruro zipfunyikwa mu mifuka minini nyamara abahinzi bato baba bakeneye nkeya, bigatera impungenge ko hari igihe zaba ziganwa iyo bazifungura bagabanyirizaho abaguzi bato.
Munyambirike Emmanuel, yagize ati “Imbogamizi ziriho ubu ni uko usanga inyongeramusaruro igipakirwa mu mifuka minini kandi hari abahinzi baba bakeneye nkeya, aho rero hashobora gutangaza icyuho ku bayivangamo ibindi bakayitubura cyangwa bakayigana. Bakwiye kureba uburyo habaho n’ibyo bafunyikamo bito nk’ibiro 2 cyangwa bitanu, inusi n’ibindi bitewe n’ingano yakenerwa.”
Mu nama RICA itanga, zirimo kubika inyongeramusaruro mu buryo zitavangavangwa, kuzishyira kure y’abana n’ibindi binyabuzima, kugura iyo gukoresha aho kuyibika, gukoresha uburyo bwiza bwo kwangiza iziba zararangije igihe, gushyiraho uburyo bw’ubwirinzi ku bantu bari gukoresha inyongeramusaruro n’abazigurisha no gukoresha ibipimo byagenwe kandi zigifite ubuzima n’ubuziranenge.
Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude