Inkuru NyamukuruMu cyaro

Minisitiri Bizimana yijeje Intwaza za Huye gukomeza gufashwa

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr. Jean Damascene Bizimana yashimiye abakecuru n’abasaza b’Intwaza batuye mu rugo rw’Impinganzima rwa Huye uburyo badahwema gukomera, abizeza ko bazakomeza gufashwa kubaho neza.

Minisitiri Bizimana yijeje Intwaza za Huye gukomeza gufashwa

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki 8 Ukuboza 2022, ubwo abagize Unity Club Intwararumuri basuraga urugo w’Impinganzima rwa Huye mu Mudugudu wa Taba, mu Kagari ka Taba , Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye.

Ni mu rwego rwo kwifuriza Noheli Nziza n’Umwaka mushya muhire abakecuru n’abasaza basizwe iheruheru na Jenoside batuye muri uru rugo.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr. Jean Damascene Bizimana yashimiye izi ntwaza zituye muri uru rugo uburyo badahwema gukomera, abizeza ko bazakomeza kubaba hafi.

Ati “Igihe cyose tubasuye tunezezwa nuko tubasanga muri amahoro, mumeze neza. Ibi bidutera imbaraga zo gukomeza gukora byinshi ngo mu rusheho kubaho nk’uko bikwiye, twibuka iteka ko ababyeyi nkamwe mwafashije igihugu cyacu kubona ibisubizo by’ibibazo bikomeye, mubifatanyije n’ibikomere bitandukanye ndetse n’intimba itoroshye yo kubura abana banyu n’imiryango yanyu.”

Minisitiri Bizimana yasabye abayobozi kurengera bamwe muri aba babyeyi bavutswa uburenganzira bwabo ku mitungo mu miryango bari barashatsemo.

Yagize ati “Turasaba inzego zitandukanye kwita ku burenganzira bw’aba babyeyi cyane ko bamwe bavutsa uburenganzira bwabo n’imiryango bari barashatsemo, ku masambu n’imitungo, kuko bagifite abana cyangwa se undi wabafasha kubikurikirana cyangwa se ngo babashe kubyaza umusaruro no gukurikirana imitungo yabo bwite. Hakenewe ubufatanye no gufata ingamba zo kurengera aba babyeyi.”

Minnisitiri wa MINUBUMWE yashimiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu n’umuyobozi mukuru wa Unity Club Intwararumuri  ku buryo bita kuri izi  Ntwaza kuko bigaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubuzima bwakomeje.

Yashimye kandi baturage b’umudugudu wa Taba uburyo babanira neza aba babyeyi, abasaba gukomeza kubaba hafi.

Azera Nyirangirumwami, umwe mu Ntwaza zituye mu rugo rw’Impinganzima rwa Huye ya yashimiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu bukomeza gutuma bishima.

Ati “Intwaza turishimye ku mutima haracyeye, turabakunda bana bacu. Mudushimirire ababyeyi bacu Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame muti mu rugambwa rw’abahizi dutwaje gitwari.”

Ibi bishimangirwa n’Intwaza, Muhundwangeyo Esperance ugira uti “Mbere ntaraza aha ubuzima bwari bumeze nabi cyane, nari mbayeho nirirwa nangara, ntunzwe n’inzoga gusa, agahinda ari kose.”

“Ubu ndishimye, uyu munsi ndakomeye, maze kugera hano hari icyo nungutse nk’amahoro, nganira n’abandi bakecuru ariko mbere nabagaho nigunze, none aho ngere aha ni ibyishimo. Turarya, tunywa icyayi cyangwa igikoma mu gitondo nicyo umuntu abasha gufata, saa yine imbuto, saa sita turarya noneho ushoboye ikivuguto akongeraho.”

Urugo rw’Impinganzima rwa Huye rwafunguwe ku mugaragaro kuwa 3 Nyakanga 2016, rukaba runini ugereranyije n’izindi ngo zo mu turere twa Bugesera, Nyanza na Rusizi.

Uru rugo rutuyemo Intwaza 99, aho abahatuye bafite hejuru y’imyaka 70 kuzamura harimo abakecuru 92 n’abasaza barindwi. Uru rugo rufite umwihariko wo kugira ahatangirwa ubuvuzi bw’ibanze.

Ingo z’Impinganzima zubatswe ku nkunga ya Madamu Jeannette Kagame mu rwego rwo kwita ku ncike za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’uko barokotse bonyine nta wundi muntu wo mu muryango bafite.

  • Abagize Unity Club Intwararumuri basuye izi Ntwaza mu rwego rwo kubifuriza Noheli Nziza n’Umwaka mushya muhire

    Aba bakecuru bakaba basabanye n’abashyitsi bari babasuye bacinya akadiho

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button