Uncategorized

Perezida wa Sena y’uRwanda yeguye

Dr Iyamuremye Augustin wari Perezida wa Sena y’u Rwanda  kuri uyu wa 8 Ukuboza 2022,yeguye ku mirimo ye ndetse no ku zo kuba umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku mpamvu z’uburwayi.

Perezida wa Sena y’uRwanda yeguye

Dr Iyamuremye  mu ibaruwa   yasobanuye ko kubera ubwo burwayi, akeneye gufata umwanya wo kwivuza bitabangamiye inshingano ze.

Dr Iyamuremye Augustin  yashimiye Perezida wa Repubulika ku cyizere yamugiriye.

Yagize ati “ Mboneyeho kongera gushima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, icyizere ntagereranwa atahwemye kungaragariza. Namwe ba nyakubahwa basenateri nongeye kubashimira ko mwantoye kandi mutigeze muntererana muri izi nshingano zitoroshye. Aho naba naragize intege nke si ku bushake, mbisabiye imbabazi kandi mbijeje ko ntazigera niyumvamo ko nacyuye igihe mu ntege nke zanjye zose nzakomeza kwitangira igihugu.”

Ku rubuga rwa twitter rw’Inteko Ishingamategeko y’uRwanda,batangaje ko “ku munsi w’ejo tariki ya 9 Ukuboza 2022,Inteko Rusange izagezwaho uko kwegura yemeze ko Perezida wa Sena avuye burundu mu mirimo ye.”

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

Related Articles

Ibitekerezo 3

  1. Niyiruhukire ku myaka 75.Kuli iyi myaka,umuntu aba amaze gusaza.Niyo twaba dufite umwanya ukomeye gute,tujye twibuka ko ejo tuzasaza ndetse tugapfa.Kandi twibuke ko abashaka Imana cyane,ntibibere gusa mu gushaka iby’isi (amafaranga,politike,shuguli,etc…),Imana izabazura ku munsi w’imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6:40.Ikibazo nuko usanga abenshi bibera gusa mu gushaka iby’isi.Bagategereza abazababeshya ko bitabye Imana umunsi bapfuye.Nyamara bible ivuga ko babora ntibazongere kubaho.Byisomere muli Abagalatiya 6,umurongo wa 8.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button