Muri gahunda y’ubukangurambaga yiswe ‘Gerayo amahoro’ igamije gukumira impanuka zo mu Muhanda, Umuyobozi wungirije muri Polisi y’igihugu DCGP Ujeneza Chantal avuga ko abatwara abagenzi kuri moto bakoze impanuka zahitanye abantu 150 muri uyu mwaka wa 2022.
Uyu Muyobozi wungurije muri Polisi y’igihugu DCGP Ujeneza Chantal avuga ko abamotari 4252 aribo bakoze impanuka ku buryo zahitanye abaturage 150 abandi benshi barakomereka.
Ujeneza avuga ko kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ukagera mu kwezi kwa 11 uyu mwaka wa 2022 aribwo izo mpanuka zose zabaye.
Uyu Muyobozi yavuze ko impanuka nyinshi zatewe n’umuvuduko wa bamwe mu bamotari, kunywa ibisindisha no kuvugira kuri za telefoni ngendanwa.
Ati “Muri ayo makosa yose twasanze hari bamwe mu ba Polisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda birukanwa kubera kwakira ruswa bahawe n’abamotari, abashoferi barimo n’abafashwe basinze.”
Ujeneza yongeraho ko hari abandi ba Polisi bagera kuri 500 bagiye kwirukanwa mu minsi ya vuba bazira gusaba no kwakira ruswa.
Cyakora yavuze ko ayo makosa ya bamwe mu ba Polisi, adakwiriye kwitirirwa Polisi yose kuko abenshi bitwara neza mu kazi bakuzuza neza inshingano zabo.
Yasabye abamotari n’abandi batwara ibinyabiziga kwirinda kugwa muri uwo mutego ahubwo bakubaha ubuzima bwabo n’ubuzima bw’abo batwara.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko abenshi bari muri uyu mwuga wo gutwara abagenzi ari Urubyiruko ari nabo mbaraga z’Igihugu.
Kayitesi avuga ko umutekano wo mu muhanda utagomba guharirwa Polisi gusa, ahubwo ko buri wese awushinzwe.
Guverineri avuga ko umuhanda ugana mu Majyepfo y’uRwanda, ariwo ukunze kugaragaramo impanuka nyinshi zirimo n’izituruka ku batwara amagare bafata ku modoka zo mu bwoko bwa ‘Camions’ abandi bakamanuka ku magare ku muvuduko wo hejuru.
Ati “Ubutumwa bwanjye buragaruka ku bamotari n’abanyonzi mbasaba kubaha ubuzima bwabo n’ubwo abandi baturage.”
Kayitesi avuga ko uruhare rwa buri wese mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda, rukenewe.
Usibye impanuka zatewe n’abatwara abagenzi kuri moto, abatwara amagari 1571 bakoze impanuka zahitanye abantu 183.
DCGP Ujeneza avuga ko impanuka zose hamwe muri rusange ari 9468 zahitanye abagera kuri 617 barimo abanyamaguru 234 baguye muri izo mpanuka.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga
Abamotari Abanyonzi nibo bantu ibyo bigishijwe byose bisigara aho bigiye inama zitagira umubare bahora bahabwa na Polisi zitagira umubare ntanakimwe zihindura keretse ahali hashyizweho kujya bamburwa impushya igihe bigarara ko ikosa ryakozwe kubera ubuhubutsi bwabo wenda batinya gato amagare nayo nibindi aliko kuyabambura abakora ibyaha birashoboka afite nr zikagzragaza na nyirarazo mumushyirahzmwe
Icyo gitekerezo uzakijyane mubindi bihugu bidakunda abaturage babyo, umwana wawe ko numva najya akosa uzajya umwica la?? Nubambura ibyongibyo se uzaba ukemuye iki? Uratangaje!!?!?!!!!!! Babisiga aho se wabikoreye igenzura? None se ubugirango bose babyumve ( ntugafate abantu mugateno kamwe) thats lowest analysis!
Ese iyo mibare nabamotar batwara abantu kinyamwuga? cg nabandi bantu batwara za moto mumuhanda atari nabamotar barimo? kandi hari nabandi bakora uyu mwuga batabifitiye ububasha nubushobozi bakitwa abamotar kandi atari bo akeshi ugasanga ari nabo bateza ibi bibazo, erega nizo mpanuka harinigihe ziterwa nibyo bagonganye bidaturutse kumumotar, iyo imodoka ibuze feri ikagonga motar nabyo bibarwa nkaho motar yateje impanuka bigashyirwa murino mibare?????!!!!! Kandi hari nibindi binyabiziga bihitana abantu benshi, sinzi impamvu motarist ariwe witabwaho cyane!!