Inkuru y’urupfu rwa Ndatimana Diogene rw’umvikanye mu mudugudu wa Kabuga mu kagari ka Kabuye mu murenge wa Kabacuzi ho mu karere ka Muhanga yasanzwe yapfuye aho yarimo acukura amabuye y’agaciro.
Abatuye muri kariya gace babwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yariho acukura amabuye y’agaciro agwa mu kirombe yarimo akoramo.
Bariya baturage bemeza ko batunguwe no kubona imodoka batazi nta birango bya Leta byari biyiriho, mu bushobozi bwabo, iyo modoka yarije gutwara umurambo bayikumiriye.
Uwavuganye n’UMUSEKE yavuze ko haje imodoka ntawuzi aho iturutse ntawuyihamagaye bashyiramo umurambo.
Yagize ati”Abaturage bababwiye ko iyo umuntu apfuye haza polisi na RIB ikamenya icyo uwo muntu azize maze bitambika imodoka haza gitifu w’umurenge nawe tumubwira ko agomba guhamagara RIB igatangira iperereza.”N
Nyakwigendera yarikumwe n’abantu babiri bari gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe.
Aimable Ndayisaba umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabacuzi avuga ko iy’inkuru mbi bayimenye bagerayo banasanga yafashwe na gaz abo barikumwe nibo batabaje.
Ati“Twafatanyije n’abaturage dukuramo umurambo tuwujyana i Kabgayi ngo bawukorere isuzuma.”
Gitifu Aimable avuga ku baturage bakumiriye imodoka ijyana umurambo avuga ko babitewe nuko bizera inzego z’umutekano bityo babonye iyo modoka bagakeka ibindi.
Ati”Kompanyi yakoreraga yahise yohereza imodoka itwara umurambo noneho sitasiyo ya RIB dukorana ya Kiyumba ibagira inama abaturage ko mukujyana umurambo bari bufate impapuro zibafasha gupimisha umurambo mu bitaro bya Kabgayi bakazifata kuri sitasiyo ya Nyamabuye bo bagize ngo ahari ngo hari andi manyanga arimo kuko basanzwe bagirira icyizere inzego z’umutekano bo bumvaga ko hari andi manyanga ariko n’ubundi twahise dusaba Sitasiyo ya Kiyumba iba ariyo izana izo mpapuro.”
Nyakwigendera yari ingaragu afite imyaka 23 y’amavuko yacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe n’amategeko akorera imwe mu makompanyi asanzwe acukura amabuye y’agaciro.
Théogéne NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Muhanga