AfurikaAmahangaInkuru Nyamukuru

Umuryango mpuzamahanga uranengwa guceceka ku bwicanyi buri gukorwa muri Congo

Itangazo rishya ryasohowe n’umutwe wa M23 uvuga ko wamaganye Jenoside irimo gukorwa n’ihuriro rishyigikiye Leta ya Congo, ririmo ingabo zayo FARDC, FDLR, NYATURA, APCLS na MAI MAI.

Ifoto yafatiwe ahitwa Kinyandonyi mu kwezi gushize

M23 ivuga ko ku wa Kabiri iryo huriro ryateye ibirindiro byayo biri ahitwa Bwiza no mu nkengero zayo, bikaba binyuranyije n’agahenge ko kureka imirwano kumvikanyweho.

Icyo gitero ngo cyaguyemo abaturage b’inzirakarengane, gusenya inzu no gusahura ndetse no kwica amatungo y’abaturage.

M23 ikavuga ko muri icyo gitero hari abakomeretse ndetse n’abahunze ingo zabo.

Muri iki gitero M23 ivuga ko abicaga bagambiriye “Abatutsi” mu buryo bumwe n’ibyabaga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igashinja Perezida Felix Tshisekedi gushyigikira abakora ubwo bwicanyi, banakoze Jenoside mu Rwanda.

Itangazo rigira riti “M23 irahamagarira Akanama k’Umunyango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi, Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, Inama Mpuzamahanga y’Ibiyaga Bigari, CIRGL, SADC n’Ubumwe bw’Uburayi kugira icyo bikora mu maguro mashya kuri Jenoside irimo ikorwa n’ihuriro rishyigikiye Leta ya Congo.”

Uyu mutwe wa M23 urasaba imiryango mpuzamahanga gufasha abaturage bavanywe mu byabo n’ubwicanyi bagahungira mu bice uyu mutwe ugenzura.

 

Abasivile 5000 bahungiye mu bice bigenzurwa na M23

Iyi mibare nta rundi rwego rurayemeza, gusa Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yavuze ko abaturage ibihumbi bahunze Kitchanga bajya mu bice bigenzurwa na M23 kubera ubwicanyi bukorwa na FARDC/FDLR/APCLS/PARECO/NYATURA.

Ati “Birihutirwa ko hafatwa ingamba mu rwego rwo gukumira ubwo bwicanyi.”

Lawrence KANYUKA na we usanzwe ari Umuvugizi wa politiki wungirije wa M23, avuga ko “bakomeje gutanga impururuza ko hari Jenoside iri gukorwa, bakamagana guceceka kw’imiryango itabara n’ishinzwe uburenganzira bwa muntu.”

Ati “Twakiriye abaturage 5000 baje Bwiza bahunga ihuriro rya Guverinoma (ya Congo) ribica.”

Hari amashusho agaragaramo abaturage b’abasivile biruka bahunga, ndetse n’amatungo yabo.

https://twitter.com/albcontact/status/1600478665854238720

M23 mu itangazo ryayo ivuga ko itazakomeza kurebera abaturage bakomeza kwicwa, ikaba yiteguye kugira icyo ikora ngo ubwo bwicanyi buhagarare.

 

America ihangayikishijwe n’amagambo y’urwango ku bavuga Ikinyarwanda muri Congo

Itangazo riheruka gusohorwa na Leta ya America nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta,

Antony J. Blinken aganiriye na Perezida Paul Kagame tariki 04 Ukuboza, 2022, mu byo baganiriye birimo gusaba u Rwanda guhagarika ubufasha ruha M23, ariko America yanagaragaje ko itewe impungenge n’amagambo y’urwango ku Banyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda muri Congo.

Itangazo rivuga ko Blinken yagaragarije Perezida Paul Kagame ko atewe impungenge n’ingaruka imirwano yagize ku baturage harimo bamwe bishwe, abakomeretse n’abavuye mu mitungo yabo.

Muri iri tangazo ryasohotse tariki 05 Ukuboza, 2022, rigira riti “Umunyamabanga wa Leta, Blinken yamaganye umwaduko w’amagambo abiba urwango, n’izindi mbwirwaruhame zivugirwa ku mugaragaro zikangurira kwanga abantu bavuga Ikinyarwanda, zigahembera ingaruka mbi bene ayo magambo yagize mu gihe cyahise.”

https://twitter.com/albcontact/status/1600592209455169536

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Ubundi iyi ni génocide ili gukorwa isi yose irebera kuko ibivuga uko génocide ikorwa nibyo biri gukorwa hariya kandi bigakorwa hifashishijwe nubundi abayikoze mu Rwanda biri kumugaragaro biri mubikorwa biri mumagambo kandi birakorwa ninzego zubuyobozi iza politiki niza gisirikare ntaguhisha abantu nibashira bazavuga ko batabimenye ziriya ngabo za EAC nazo nizireba nabi zizaza muzafashije FARDC FDRL niriya mitwe yindi kurimbura bariya baturage Kenyata nawe si umuhuza ahubwo abogamiye uruhande rumwe nonese hashyizweho kubera Leta Congo nimitwe irwana hariya ukomeye numwe ninawo uhezwa mubiganiro bivuzeko akakora ubusa niba asaba umutwe urwanira uburenganzira bwabo ata igihe wamugani arashaka ko bajyahe!! bave iwabo bajye he!!

    1. Guhoza jenoside mu kanywa ni ukuyipfobya mu gihe iba idahari. Byaravuzwe mu Burundi, bivugwa muri Kivu Yepfo kandi bigaragara ko ari ubwicanyi bugambiriwe mu rwego rwo gusiga icyasha ingabo z’igihugu. Ingamba (strategy) ya jenoside ntigikora yuko hari benshi bagendera kubyabaye iwacu mu Rwanda. Hari ikinyamakuru cyigeze kwibaza impamvu ahavugwa ko hagiye kuba jenoside, haba hanavugwa akaboko k’ingabo z’Urwanda! Hibazwaga impamvu kandi baba banashyiramo ubwoko bw’abatutsi! Kuki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button