ImyidagaduroUncategorized

Hahishuwe ibizashingirwaho mu gutanga ibihembo bya Karisimbi Ent Awards 2022

Karisimbi Events yateguye ibihembo ku bahanzi n’ibindi byamamare yagaragaje ibyo izagenderaho itanga ibihembo bya Karisimbi Entertainment Award 2022 &Fashion Show bigiye gutangirwa mu Rwanda bwa mbere.

Abahatanye mu cyiciro cy’umugabo muri EAC

Ibi bizagenderwaho byatangajwe mu gihe abarenga 316 bari mu byiciro 50 bamaze icyumweru kirenga batangiye guhatana mu cyiciro cy’amatora akataje kuri murandasi, aho ijwi rimwe ari amafaranga 100 Frw, ni mu gihe amajwi 100 ari amafaranga 10,000 Frw.

Bitangajwe kandi mu gihe hasigaye iminsi 13 kugira ngo ibi bihembo bitangwe, kuko bizatangirwa kuri Onomo Hotel mu Mujyi wa Kigali mu muhango uzaba ku wa 26 Ukuboza 2022.

Umuyobozi wa Kalisimbi Event, Mugisha Emmanuel yavuze ko hari byinshi bizashingirwaho kugira ngo batange ibihembo ku bahatanye mu byiciro binyuranye.

Mugisha Emmanuel yavuze ko ubusanzwe amajwi aba afite 60% hanyuma ibyo umuntu yakoze cyangwa se yagezeho n’ibikorwa bye bikagira amanota 40%.

Ni mu gihe kandi buri wese uhatanye muri ibi bihembo asabwa kuba byibura afite amajwi 500 kugira ngo ajye mu mubare w’abazavamo abazahembwa.

Mugisha Emmanuel yashimangiye ko mu gihe abantu babiri bazanganya amanota hazitabwa ku bikorwa bakoze mu cyiciro barimo haba abahanzi, abanyamakuru, abaririmbyi, aba Djs n’abandi.

Yagize ati “Ubwo ibikorwa tuzabishingiraho bitewe n’icyiciro. Birumvikana ibyo tuzagenderaho mu cyiciro cy’ umuziki ntabwo byahura n’ibyo mu cyiciro cya Dj.”

Yatanze urugero avuga ko mu cyiciro cy’umushyushyabirori (MC) hazashingirwa ku birori yayoboye muri uyu mwaka, uko yitwaye byatumye abantu bamukunda. Agira ati “Mbese tukagira ikindi kintu ku ruhande kibishyigikira.”

Agaruka ku cyiciro cy’abavanga imiziki ho bazareba cyane ibitaramo yacuranzemo muri uyu mwaka wa 2022, yaba iby’abahanzi bo mu Rwanda, iby’abahanzi bo mu mahanga bakoreye ibitaramo i Kigali, ibitaramo Dj yakoreye hanze y’igihugu n’ibindi.

Kanda hano utore uwo ukunda https://watch.rw/voting/karisimbi-entertainment-award-2022-fashion-show

Ku basobanura filime bazishyira mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Mugisha avuga ko kuri iki cyiciro bazashingira kuri filime umuntu yasobanuye, Televiziyo zitambutsa filime asobanura n’ibindi.

Yagize ati “Muri make 40% ni ibikorwa by’uwo muntu, hanyuma 60% ni amajwi avuye mu matora. Hanyuma buri wese akaba asabwa kugira amajwi 500 mu matora.”

Ibihembo bya Karisimbi Entertainment Award 2022 &Fashion Show ni ku nshuro ya mbere bigiye gutangwa mu Rwanda, 316 bari mu byiciro 50 nibo bahataniye ibi bihembo bizatangwa ku wa 26 Ukuboza 2022.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button