Uncategorized

Papa Cyangwe na Mbata batumiwe mu gitaramo cyo gusangira Noheli n’abi Nyabitekeri

Umuhanzi Abijuru King Lewis umaze kubaka izina mu muziki nyarwanda nka Papa Cyangwe agiye gusangira Noheli n’abaturage ba Nyabitekeri muri Nyamasheke mu gitaramo cy’amateka azahakorera.

Iki gitaramo kizagaragaramo Prof Mbata n’abahanzi bavuka Nyamasheke

Ni igitaramo cyateguwe na T-Roger Family  kizaba tariki 25 Ukuboza 2022, mu gitaramo kiswe Nyabitekeri Iwacu Christmas Festival, muri sale yo kwa Padiri i Muyange.

Nyabitekeri Iwacu Christmas Festival ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo gufasha abatuye Nyamasheke kurya Noheli no gusoza umwaka neza, aho iki gitaramo kizagaragaramo n’umunyarwenya akaba n’umunyamakuru uzwi cyane nka Prof. Mbata ndetse n’abahanzi bavuka muri aka karere nka Cedro Isha, MC Bisonga, Makavera Gatonyanga n’abandi.

Mu kiganiro n’UMUSEKE, Papa Cyangwe yavuze ko ari igitaramo cy’amateka azakorera muri aka karere akandagiyemo bwa mbere, kandi ko bizamufasha guhura n’abakunzi b’umuziki we batuye mu bice by’u Burengerazuba.

Ati “Nyamasheke ni kamwe mu Turere tw’u Rwanda ntarageramo, ntarasura, ntaranataramiramo na rimwe, ni hamwe mu hari abantu bakunda rero nifuje ko nasoza umwaka ntaramana nabo. Nahuye na bamwe mu bategura ibitaramo  baho, rero bampa icyizere cyo gusozanya nabo umwaka mu byishimo.”

Yakomeje agira ati “Nabwira abantu bahariya n’abandi batuye ahandi kuzaza tugataramana, ndababwira ko ari umunsi w’amateka batazibagirwa mu bitaramo bya Nyamasheke kuko nzabaha igitaramo gishimishije.”

Umuyobozi wa T-Roger Family, Iradukunda Thierry Roger ari nabo bateguye iki gitaramo cya Nyabitekeri Iwacu Christmas Festival, yavuze ko bahisemo gutumira PaPa Cyangwe kuko basanze ari umwe mu bakunzwe n’abarimo urubyiruko rwo muri biriya bice.

Yagize ati “Papa Cyangwe ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane, usanga indirimbo ze urubyiruko ruzizi zose, nko mu Murenge wa Nyabitekeri hari urubyiruko rumukunda, niyo mpamvu twahisemo ko yaza kubataramira kandi abo twaganiriye bose bahitagamo Papa Cyangwe mu ba hanzi twabahitishagamo uwo twabazanira.”

Nyabitekeri Iwacu Christmas Festival iki gitaramo kitezweho guha urubuga impano zivuka muri aka gace, aho abahanzi bahavuka nka Malizuku, Cedro Isha n’abandi bavuka muri Nyamasheke bazahabwa umwanya wo kugaragaza impano zabo mu muziki.

Papa Cyangwe ni umwe mu bahanzi bakomeje kwigarurira imitima ya benshi mu rubyiruko, afite indirimbo zakunzwe nka Ngaho, Kuntsutsu, Sana Nyosho, Bambe na It’s ok yakoranye na Social Mula n’izindi. Kuri ubu akaba akomeje ibikorwa byo kumenyekanisha umuzingo w’indirimbo yise Sitaki.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button