Minisiteri y’Ibidukikije yatangije gahunda yo kubyaza umusaruro ibisanzwe bifatwa nk’imyanda itabora ahubwo bikaba isoko y’imirimo aho kuba ikibazo, abikorera basanga ubu bushake bwa politiki butanga icyizere ku kongera ishoramari.
Kuva mu mwaka wa 2007 mu Rwanda hatangiye gahunda yo guca amasashi na ho muri 2019 hatangira gahunda yo kubuza ikoreshwa ry’ibikoresho bya palasitiki bikoreshwa rimwe bikajugunywa.
Minisitiri w’ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yavuze ko kuba U Rwanda rwatangije gahunda yo kubyaza umusaruro ibisanzwe bifatwa nk’imyanda izasiga bibyazwa umusaruro aho kuba umuzigo.
Ati “ Bya bintu twaciye byangiza ikirere ni gute twabibyaza umusaruro? ni gahunda yo gukora ubukungu bwisubira. Ntihagire ikintu na kimwe kitubera umwanda ahubwo byose tukabikoresha.”
Minisitiri w’ibidukikije Dr. Jeanne Mujawamariya yakomeje avuga ko Imyanda itandukanye iri ku rwego rwo hejuru mu koheraza imyuka ihumanya ikirere, aho kuyibyaza umusaruro byagabanya iyi myuka ku gipimo cya 45%.
Bamwe mu bitabiriye inama yiga ku bukungu bwisubiranya basanga haramutse hashowe imari mu kubyaza umusaruro imyanda, byagira inyungu nyinshi zirimo no guhanga imirimo.
Mu Rwanda hasanzwe sosiyete zikusanya imyanda ziyijyana mu bimoteri byabugenewe ndetse n’izibyaza umusaruro imwe muri iyi myanda cyane cyane ifumbire cyangwa ibikoresho by’ubwubatsi bivanwa muri palasitiki
byakoreshejwe.
Umuyobozi Mukuru wa sosiyete COPED itwara imyanda mu bice bitandukanye by’Igihugu, Buregeya Paulin yavuze ko muri iyi nama bize byinshi babonye na gahunda ya Leta yatangije y’ubukungu bwisubiranya.
Ku rundi ruhande ariko abahanga basanga ibihugu cyane cyane ibyo muri Afurika bikwiye gushyira imbaraga mu gushaka amafaranga ashorwa muri uru rwego ndetse no gutanga ubumenyi buhangije ku bikorera bifuza kubishoramo imari.
Daddy Sadiki RUBANGURA / UMUSEKE.RW