Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buvuga ko buhangayikishijwe n’imiryango igera ku 1058 ibana mu makimbirane kuko ari naho usanga ihohotera rishingiye ku gitsina ryiganje igasaba inzego zose gufatanya bagahagurukira iki kibazo kuko kidindiza iterambere ryabo.
Ubu buyobozi bwemeza ko iyo urebye muri iyo miryango irangwamo ayo makimbirane usanga yarabaye n’igicumbi cy’ibindi byaha birimo urugomo, gukubita no gukomeretsa, gusesagura umutungo, gutakaza inshingano zo kwita ku ngo, ubwicanyi mu miryango n’ibindi.
Nyuma yo kubona ko iki bibazo gikoma mu nkokora iterambere ry’abo baturage n’iry’Akarere, ubuyobozi bwafashe ingamba zo gukumurira no guhangana n’iki kibazo ku bufatanye n’izindi nzego n’abafatanya bikorwa bako binyuze mu bukangurambaga bwo kwigisha no gusobanurira abaturage amoko y’ihohoterwa n’uburyo yakwirindwa bakarangazwa n’iterambere.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, avuga ko n’ubwo bari mu gihe cy’ubukangurambaga, ihohoterwa rikigaragara mu Karere kabo agasaba abantu bose kujya batanga amakuru y’aho baribonye kugira ngo uwarikorewe ahabwe ubufasha aba akeneye.
Yagize ati “Turashishikariza uwaba yakorewe ihohoterwa iryo ariryo ryose cyangwa uwabibonye kubimenyekanisha kugira ngo uwahohotewe ahabwe ubufasha kuko bimugiraho ingaruka haba mu mitekerereze no ku mubiri kandi tugenda tubegereza ibigo bitanga ubufasha kandi n’amategeko yo kurihana arahari.”
Uyu muyobozi akomeza asaba abaturage kugira umuco wo kubyara abo bashoboye kurera kugira ngo umwana wavutse abonerwe ibyo akeneye asaba n’urubyiruko kunyurwa n’ibyo baba bahawe n’imiryango yabo.
Ati “Turasaba imiryango kubyara abo bashoboye kurera bashoboye kubonera ibyo bakeneye kugira ngo biteze imbere ndetse baganize n’abana babo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kandi turasaba urubyiruko kunyurwa n’ibyo imiryango yabo iba yababoneye birinda kurarikira ibyo badafite aribyo bituma akenshi bishora no mu ngeso mbi.”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Batamuliza Mireille, abaturage kubigira ibyabo no gushyigikira mu kurandura ihohoterwa kandi ko na Leta izakomeza gushyiraho uburyo bwose bwo kurirwanya no kongera ibikorwa remezo bifasha abahohotewe barwa ingaruka biteza mu miryango.
Yagize ati “Tugenda dushyiraho ibigo by’urubyiruko bifite serivisi zikomatanyije zirimo no kubigisha ku buzima bw’imyororokere kuko turacyafite abitiranya ubuzima bw’imyororokere n’imibonano mpuzabitsina. Ubuzima bw’imyororokere ni impinduka ziba ku mubiri w’umuntu mu mitekerereze mu mikurire no mu mikorere ni ngombwa kumuganiza no kumuha amakuru ajyanye n’icyiciro arimo.
Tugomba gufatanya mu gutoza no kwigisha abakiri bato imico myiza kuko ntawe utayizi kandi nta bunararibonye buhambaye bisaba, bakayigira impamba bityo tukagira umuryango utekanye kandi uteye imbere uzira ihohotera iryo ariryo ryose.”
Mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rihingiye ku gitsina muri uyu mwaka, mu Karere ka Rulindo hafunguwe Ikigo cy’Urubyiruko cya Cyinzuzi aho urubyiruko ruzajya ruhurira rukigishwa ndetse rugahabwa na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, ubumenyi mu ikoranabuhanga, imikino n’amahugurwa atandukanye.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Cyinzuzi, bemeza ko ayo mahirwe begerejwe bagiye kuyabyaza umusaruro kuko mbere bakeneraga izo serivisi bikabasaba gukora urugendo rurerure bajya kuzisaba bigatuma batazitabira.
Nsengiyumva James ni umwe muri bo, yagize ati “Njye nize ikoranabuhanga ariko najyaga gukora umushinga mubyo nize bikansaba kujya Shyorongi, byandindizaga kuko nko kugira ngo nuzuze urubuga rw’ikoranabuhanga byansabaga nk’ukwezi ariko hano ho bizajyabifata nk’iminsi ine gusa, ni inyungu kuri njye.”
Nirere Clemence we yagize ati “Iyo urebye ino hari abakobwa bashyingirwa bakiri bato bagerayo ingo zikabananira bagahora mu makimbirane n’umwiryane bagatana. Hano tuzahigira ubuzima bw’imyororokere tumenye uko twitwara ndetse dufashe n’abandi kwirinda amakimbirane babane neza.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buvuga ko buzakomeza gushyiraho ingamba nyinshi zinyuranye binyuze mu kwigisha abakiri bato n’abakuze ubwoko bw’ihohoterwa n’ingaruka rugira mu Muryango Nyarwanda ndetse no kwegereza abaturage ibikorwa n’imishinga ibateza imbere.
Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude