Umupira w’amaguru ni kimwe mu bihuruza amahanga, abantu bagahurira ku kibuga basabana bihera ijisho abantu 22 biruka inyuma y’umupira, iyo bigeze ku gikombe cy’Isi biba akarusho kuko buri wese aba afite ikipe y’igihugu ari inyuma ndetse yifuriza kucyegukana.
Uko bwije n’uko bucyeye amateka arandikwa, buri muntu wanditswe mu mateka y’isi, yavutse atazi ko azabikora, ariko yisanga yabaye ikimenyabose. Muri Qatar hakomeje kubera imikino y’igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru mu bagabo, amakipe amwe yaratashye, andi aracyahatana ashaka uzagera ku mukino wa nyuma.
Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi ni umwe mu ikurikirwa n’abatari bake hirya no hino ku isi, havugwa abakinnyi b’amakipe ari buhatane ariko burya urubanza rwabo ruba rukiranurwa n’umuntu umwe, uri mu kibuga hagati “umusifuzi mukuru”.
Uwo yari umubiligi John Langenus mu 1930 ubwo yasifuraga finale ya mbere y’igikombe cy’Isi yahuzaga Uruguay na Argentine.
Hari ku wa 30 Nyakanga 1930 kuri sitade ya Estadio Centenario mu Mujyi wa Montevideo muri Uruguay, ubwo iki gihugu cyari cyakiriye irushanwa cyakinaga na Argentine ku mukino wa nyuma wa mbere y’igikombe cy’Isi, umukino warangiye Uruguay itsinze ibitego 4-2.
John Langenus yaserutse mu kibuga mu ikote na karavate
John Langenus ubwo yasifuraga umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya mbere mu 1930, yaserutse mu kibuga mu mwambaro mwiza cyane ufatwa nk’uw’abasobanutse, yari yanigirije karavate (Tie), ndetse yashyizeho agakote, utibagiwe n’ishati.
Ntabwo imyambarire ye ari nk’iyo tubona ubu abasifuzi baba bambaye, kuko we yari yambaye nk’uwabukereye mu kirori cy’umusore ugiye kuzana umugeni we, gusa kuri ubu umusifuzi aba yambaye imyambaro ya siporo, ikabutura n’umupira ndetse yashyizemo inkweto z’abakinnyi.
John Langenus ni muntu ki?
John Langenus yabonye izuba ku wa 09 Ukuboza 1891, avukira Antwerp mu Bubiligi, yaje kwitaba Imana ku wa 01 Ukwakira 1952, nta bigwi bidasanzwe muri ruhago, afite ariko kuba yarasifuye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya mbere byatumye aba icyamamare.
Ubwo hategurwaga igikombe cy’Isi cya mbere muri Uruguay, John Langenus yashyizwe ku rutonde rw’abasifuzi bagomba gusifuri iyi mikino, ndetse asifura imikino nk’umusifuzi mukuru n’indi ibiri afite igitambaro.
Ku wa 26 Nyakanga 1930 yahawe kuyobora umukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza hagati ya Argentine na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho byarangiye Argentine ibonye tike yo gukina finale itsinze ibitego 6-1.
Langenus yongeye kugirirwa icyizere maze ahabwa gusifura umukino wa nyuma, Argentine itsindwa na Uruguay ibitego 4-2. Kimwe mu bitavugwaho rumwe muri uyu mukino ni igitego cya mbere cya Argentine yemeye kuko benshi bavuga ko bari baraririye.
Mbere y’uko asifura iki gikombe cy’Isi cya mbere, John Langenus yari yasifuye imikino ya Olympic mu 1928, aho yayoboye imikino irimo uwa Uruguay yatsinze Ubuholandi ibitego 2-0 ndetse igahita ikomeza muri ¼, yanasifuye kandi umukino Ubutaliyani bwatsinzemo Misiri ibitego 11-3.
Ibindi bikombe by’isi yasifuye ni mu 1934 no mu 1938, aho yasifuye imikino ikomeye irimo Czechoslovakia na Romania, Ubudage busezererwa n’Ubusuwisi mu 1938 kuri penaliti 4-2, nyuma yo kunganya 1-1.
Yanasifuye kandi umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu 1938 hagati ya Brazil na Sweden, aho Brazil yatsinze ibitego 4-2.
Uretse kuba yarabaye umusifuzi mpuzamahanga, John Langenus yanditse ibitabo birimo “Whistling in the World” n’ibindi bivuga kuri ruhago.
NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW
This story is so pretty, and as soon as you continue to publich analytic and tru stry ur empire will expand beyond the site in ur vision. Go ahead