Uncategorized

Kamonyi: Umusore akurikiranyweho gusambanya ingurube

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 wo mu Karere ka Kamonyi akurikiranyweho gusambanya ingurube. Birakekwa ko yaba afite ikibazo cyo mu mutwe.

Amakuru avuga ko byabaye mu gitondo  cyo ku cyumweru tariki ya 4 Ukuboza 2022, bibera mu Murenge wa Runda,Akarere ka Kamonyi.

Umuturage wo mu Karere ka Kamonyi   ufite ingurube bivugwa ko yasambanyijwe, yabwiye Radio/TV1 ko ubwo yari ayizaniye ibyo kurya, yafatiye mu cyuho umusore ari  kuyisambanya.

Yagize ati “ Ejo saa kumi nebyiri za mu gitondo, nasanze umuhungu witwa David ambereye ku ngurube ari kuyisambanya.Namaze kumubona, ndavuga ngo uri mu biki, nibwo yahagurutse arambara.Nkimara kumubona,yagiye guhindura imyenda yari yambaye.Nibwo twamutwaye kuri RIB.”

Uyu avuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha sitasiyo ya Runda, yabatumye ibimenyetso bigaragaza ko koko iryo tungo ryasambanyijwe.

Ati “Dufotora ingurube, tukimara kuyifotora , barabijyanye babigeza kuri RIB.”

Umwe mu baturage baje batabara, yavuze ko uwo musore ukekwa, yasanzweho imyanda y’ingurube .

Yagize ati “Turebe n’ingurube dusanga ifite ibimenyetso,kameze nka kimye ubona no guhaguruka byanze.”

Abaturanyi bemeza kandi ko atari ubwa mbere avuzweho guhohotera amatungo kuko aheruka gufungwa azira gusambanya inka

Umwe yagize ati “Ntabwo ari ubwa mbere.Na hariya hirya hari ahantu bigeze kumusanga, bavuga ko agiye gufata inka.Yari yambaye ubusa, icyo gihe baramufunze.”

Aba baturage basaba ko yajyanwa kwa muganga hakarebwa niba yavuzwa indwara zo mu mutwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda,Ndayisaba Jean Pierre Egide, yabwiye UMUSEKE ko kuri ubu uyu musore afungiye kuri RIB ya Runda ngo hakorwe iperereza.

Yagize ati “Twamutwaye kugira ngo muganga abe ari we ubyemeza ko byakozwe. Ubu ari kuri RIB ya Runda.RIB niyo imufite ikora iperereza kugira ngo imuhuze na muganga arebe ko  ko icyo gikorwa cyabaye koko.”

Yakomeje agira ati “Ni amakuru  yatanzwe n’abaturage hanyuma arafatwa,ashyikirizwa RIB kugira ngo ibyo byose bikurikiranywe.”

Uyu muyobozi avuga ko hazarebwa niba yaba afite ikibazo cyo mu mutwe  abashe gukurikiranywa.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button