Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abantu 13 biciwe mu gitero cy’abitwaje intwaro mu Mudugudu wa Kangala Matele muri Teritwari ya Bagata mu Ntara ya Kwilu yugarijwe n’amakimbirane y’amoko.
Ni ibitero byagabwe ku baturage kuri uyu wa 5 Ukuboza 2022 nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwo muri kariya gace.
Martin Gabia uyobora Segiteri Wamba yavuze ko aba bagizi ba nabi basahuye imitungo y’abaturage bashwiragiye hirya no hino.
Yagize ati “Habayeho igitero cyagabwe i Kingala Matele, umubare w’abantu bapfuye ni 13.Abagabye igitero basahuye ibintu Byose.”
Yongeyeho ko “Nta muntu uri mu karere karimo ibibazo, abantu bose bashwiragiye, abana ntibajya ku ishuri, buri wese ari mu bibazo”.
Iki gitero kibaye nyuma y’ibyumweru bibiri ubwicanyi butuje muri Teritwari ya Bagata ihana imbibi na Teritwari ya Kwamouth mu Ntara ya Mai Ndombe.
Kuva Ubushyamirane bw’amoko ya Teke na Yaka bwaduka muri Mai Ndombe abarenga 200 barishwe mu gihe ibihumbi by’abaturage bari mu buhungiro.
Abaturage bo mu Ntara za Kwilu na Mai Ndombe batabaza Leta ko yabacungira umutekano kuko babayeho mu buzima bugoye kubera inyeshyamba zigaba ibitero zitwaje ubushyamirane bw’amoko.
Bavuga ko biteye agahinda kwicwa amanywa n’ijoro ingabo za Leta, FARDC ntizitabare kuko zajyanywe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kurwana n’inyeshyamba za M23 n’izasigaye akaba ari abasaza abandi birirwa mu nzoga bakumva ahabaye ubwicanyi bakahagera bwarangiye.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Ubwo mu kanya Patrick Muyaya na boss we Cyabitama barasohora itangazo ryemeza ko bishwe n’u Rwanda! Nizere ko abagabye icyo gitero nabo bahagarariwe i Nairobi bakaba banahawe amafaranga yabo ya misiyo.