Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, uhabwa amahirwe yo kumusimbura ku butegetsi, yavuze ko atigeze agira igitekerezo cyo kuba Perezida, gusa asaba ababimusaba kubimwumvisha.
Gen Muhoozi Kainerugaba akunze gukoresha Twitter agaragaza ibyo atekereza, yavuze ko hari icyemezo gikomeye azatangaza kandi ko atazakivugira kuri Twitter.
Yagize ati “Abantu bamwe bakomeza kuvuga ko nshaka kuzaba Perezida? Ntabeshye ibyo ntibyigeze bimba mu bwonko. Ndi umuyobozi w’urungano rwange! Icyo ni icyubahiro cyo hejuru natekereza. Urungano rwacu ruzaba urw’agatangaza!!”
Gen Muhoozi Kainerugaba ku mbuga nkoranyambaga cyane Twitter hamaze kujyaho imbuga zimusaba ko aziyamamaza mu matora ataha agasimbura Se, Perezida Yoweri Museveni.
Uyu mugabo ashimirwa kuba yaragize uruhare mu kongera kubanisha Uganda n’u Rwanda mu gihe gito gishize, mu gihe umubano wari umaze imyaka itatu ujemo igitotsi.
Yagize ati “Okay, reka abashaka ko nzaba Perezida nyuma y’umubyeyi wanjye bakore retweet na like. Nimubinyemeza nzabikora.”
Nyuma y’ayo magambo, Gen Muhoozi Kainerugaba nibwo yavuze ko azatangaza icyemezo gikomeye, kandi atazakivugira kuri Twitter.
Ati “Mu byumweru bike, ndakora itangazo rikomeye. Ntabwo hazaba ari kuri Twitter nzakoresha ubundi buryo. Nzabikora mu bushobozi bwange, ndetse nk’umuyobozi w’urungano rwange.”
Museveni hari abamupfukamiye ngo yongere aziyamamaze…..
Mu gihe Gen Muhoozi avuga biriya, itsinda ry’abaganga muri Uganda mu mpera z’iki cyumweru bagaragaye bapfukamye imbere ya Perezida Yoweri Museveni, bamusaba kuziyamamariza manda ya 7.
BBC Gahuza ivuga ko Museveni w’imyaka 78 ari ku butegetsi kuva mu 1986. Amatora rusange ataha ateganyijwe mu mwaka wa 2026.
Abaganga bahagarariye Uganda Medical Association (UMA) bari bitabiriye ikoraniro ryo gukunda igihugu ku murwa mukuru Kampala, aho ubakuriye yabayoboye mu gupfukama imbere ya Perezida Museveni bamusaba kuzongera akiyamamaza.
Dr Samuel Odongo Oledo, umukuru wa UMA, yashimye Perezida Museveni ko yavuguruye urwego rw’ubuzima, akanateza imbere imibereho y’abarukoramo.
Yasaba Museveni kuziyamamaza mu mwaka wa 2026 nk’umukandida Perezida, asaba bagenzi be gupfukama bakamwereka ubusabe bwabo.
UMUSEKE.RW