Abafite ubumuga butandukanye bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko hakiri inzu zirimo iz’ubuyobozi n’izindi zubatswe mu buryo butaborohera kuzigerano bajya gusaba serivisi.
Ibi bibigaragaje kuri uyu wa 3 ukuboza 2022 ubwo hizizwaga umunsi mukuru ngaruka mwaka mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga.
Mushamuka Paul afite ubumuga bw’amaguru ahagarariye abafite ubumuga mu Murenge wa Muganza avuga ko hari ubwo bajya kwaka serivisi mu nyubako zikoreramo abayobozi bikabagora.
Ati “Hari ubwo ujya gusaba serivisi mu nyubako zirimo ingazi kuzizamuka kugera ku muyobozi bikakugora bitewe n’ubumuga umuntu afite, turifuza ko twajya dukorerwa inzira nk’uko amategeko abisaba.”
Ujyakuvuga Calixte nawe ni umwe mu bafite ubumuga, ati “Aho abandi bagiye twebwe ntabwo tuhanyura nko kujya gusaba serivisi kwa Meya, haraterera ufite akagare cyangwa imbago ntabasha kuhagera neza, turasaba badufashe tujye tubasha kugera kubayobozi dushakaho serivisi.”
Kuri ubu nubwo hakiri ibikibangamira, barishimira ko hari byinshi byakemutse bakaba bafite icyizere ko n’ibindi bizakemurwa.
Hagenimana Sylvere, Umuhuzabikorwa w’Inama y’abantu bafite ubumuga mu karere ka Rusizi yishimira ko ibyifuzo byabo leta ibyumva.
Ati“Turishimirako ijwi ryacu ryumvikana, igihugu kikadufasha imibereho yacu ikazamuka hari ibyakemutse, hano iwacu muri Rusizi, amasoko menshi n’andi mazu menshi atangirwamo serivisi ari hejuru kujyamo n’ukuzamuka ingazi, turasaba ko bajyabubaka bakurikije inzira zitworohereza.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko bugiye gukora ibishoboka byose bukaganira n’abafite inyubako zubatswe cyera zigerwamo n’ugiye gusaba serivisi anyuze ku ngazi, hakarebwa uko bashyiraho n’inzira zorohereza abafite ubumuga.
Ubu buyobozi buranibutsa abantu bari kubaka inzu ndende ko gushyiraho inzira yorohreza abafite ubumuga ko ari itegeko bagomba kubahiriza.
Ndagihimana Louis Munyemanzi ni umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu yagize ati“Gushyira inzira z’abafite ubumuga mu nyubako ndende ni itegeko ,abantu bari kubaka ubu bagomba kuryubahiriza, aho zubatswe mbere bitarakozwe tuzaganira nabo bazishyiremo, niba uwubatse nta bushozi afite abantu bazaganira uburyo bizakorwamo.”
Ku wa 3 Ukuboza ni itariki ngarukamwaka isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga uyu mwaka wa 2022 mu karere ka Rusizi wizihirijwe mu murenge wa Muganza.Muri kano karere hari amatsinda 214 y’abantu bafite ubumuga butandukanye.
MUHIRE Donatien /UMUSEKE.RW i RUSIZI