Imikino

Amagare: Amarushanwa atatu agiye gukinwa mu Ukuboza

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare [Ferwacy], ryatangaje ko mu kwezi k’Ukuboza 2022 hazakinwa amarushanwa atatu asoza uyu mwaka.

Ferwacy yateguye amasiganwa atatu asoza umwaka

Mu gukomeza kwegereza abakunzi b’umukino w’amagare mu Rwanda uyu mukino, hateguwe amasiganwa atatu azakinirwa mu Turere dutatu tutarimo utwo mu Mujyi wa Kigali.

Ni amarushanwa azakinwa muri uku kwezi, ndetse akaba ari na yo azasoza uyu mwaka 2022.

Tariki 10 Ukuboza mu Akarere ka Gisagara, hazakinwa isiganwa ryiswe ‘Human Rights Cycling Race.’ Iri siganwa rizakinwa n’ingimbi [Juniors].

Tariki 16 Ukuboza mu Akarere ka Musanze, hazakinwa isiganwa rya ‘Musanze Gorilla Race.’, mu gihe tariki 30 Ukuboza mu Akarere ka Nyanza, hazakinwa isiganwa rya ‘Royal Nyanza Race.’

Ibi biraza byiyongera ku masezerano y’ubufatanye Ferwacy imaze iminsi igirana n’Uturere turimo aka Bugesera, Kirehe, Nyanza na Musanze.

Mu 2025, u Rwanda ruzakira shampiyona y’Isi.

Abakinnyi bakomeje gushakirwa amasiganwa abategurira shampiyona y’Isi ya 2025

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button