Andi makuruInkuru Nyamukuru

Perezida Tshisekedi yatangije intambara y’amagambo ku “butegetsi bw’u Rwanda”

Ku wa Gatandatu ubwo Perezida Tshisekedi yahuraga n’urubyiruko ruhagarariye abanda ku rwego rw’Intara, yarubwiye ko Congo ifitanye ikibazo n’ubutegetsi bw’u Rwanda na Perezida Paul Kagame aho kuba Abanyarwanda.

Perezida Tshisekedi yikomye ubutegetsi bw’u Rwanda

Mu magambo atsindagiye Perezida Felix Tshisekedi yikomye Perezida Paul Kagame, avuga ko ari umuntu “wigamba ko azi intambara”.

Yagize ati “Ntimubikore, ntimukange abanyamahanga, kubyerekeye u Rwanda ntacyo bimaze kubona Umunyarwanda nk’umwanzi, ni ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na Perezida Paul Kagame, nib wo mwanzi wa Congo.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ari abavandimwe b’Abanyekongo.

Ibisa n’amagambo “y’igitutsi”, Perezida Tshisekedi yavuze ko Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwa Congo kuko bakennye, “ndetse ngo bakeneye ubufasha bwa Congo kugira ngo bibohore.”

Ati “Ntaho bihuriye n’ibyo abayobozi babo barimo kubategeka, bityo mwibarebamo abanzi, ahubwo nk’abavandimwe bacu bakeneye ubufatanye natwe, ngo twigobotore, tugobotore Africa abo bayobozi bo mu gihe cya hise, bakoresha uburyo bwo mu myaka ya 1960, 1970, mu gihe muri Africa biyemeje gucecekesha urusaku rw’intwaro, niba mubibuka ni muri 2020, imbunda zari kuba zacecetse muri Africa, Africa ikajya mu bindi.”

Iri jambo ryakomewe amashyi, Perezida Tshisekedi yakomeje avuga ko ibyo bitagezwe kubera abayobozi “nka Perezida Kagame”.

Ati “Yigamba ko azi intambara, arabyishimiye, ndi we nakwihisha, naba mfite isoni, zo kwemera gutanga urupfu no gutera ibwoba, biteye isoni, ndetse ni ibya “Shitani”, ntabwo tuzarya uwo mugati, twe umugati turya ni uw’urukundo.”

Amagambo ya Perezida Felix Tshisekedi ashobora gusubiza inyuma umubano wangiritse hagati ya Congo n’u Rwanda, aho ibihugu byombi bishinjanya, kimwe gufasha imitwe irwanya ikindi.

Congo ishinja u Rwanda gufasha M23, naho u Rwanda rukayishinja gufatanga ku rugamba na FDLR, no gukorera ibikorwa bibi n’amagambo y’urwango ku Banyecongo bavuga Ikinyarwanda, ndetse n’Abanyarwanda babayo.

Ntabwo turi Abajura – Kagame avuga ku byo kwiba umutungo wa Congo

 

U Rwanda rushyize imbere amahoro…..

Mu ijambo yavuze arahiza ba Minisitiri bashya muri iki Cyumweru, Perezida Paul Kagame yavuze ko hari abavuga ko “bataburizamo kuba bateza intambara u Rwanda”, ndetse bakabivuga mu binyamakuru mpuzamahanga bizwi nka TV5, na France 24.

Ati “Ubwo navuganaga n’uyu muntu ukunda kuvuga biriya, namubwiye ko turambiwe intambara, dukweye kuba hamwe, tugakorana, tukubaka amahoro hagati y’ibihugu byacu kubera ko niba ushaka umuntu uzi iby’intambara, uzaze umbaze, hari icyo nyiziho, kandi nzi ububi bwayo, kubera iyo mpamvu nzi uburyo nta kintu cyiza wagira kiruta amahoro.”

Noel Kambanda umwe mu bakoresha Twitter yasesenguye ijambo rya Perezida Tshisekedi nk’uwavuze ko “yakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda”.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 11

  1. Yirengagije ihame rya democracy rivugako,ubutegetsi bukorera abaturage bushyirwaho n’abaturage!none niba wanze ubuyobozi bwashyizweho n’abaturage,abobaturage nibo ukunze?Ndabyemera mumibanire y’abantu burumwe akenera undi,muburyo bumwe cg ubundi,ariko ntabwo abaturage b’uRwanda babeshejweho na DRC,haba harimo kwibeshya,kuko uko tubakeneye nabo niko badukeneye,bakemure ibibazo by’abaturage be,ntawamugize umuvugizi w’abaturage b’uRwanda

    1. Ndavuga rumwe na Ndungutse. Thisekedi narebe ibya Congo na Kagame arebe iby’Urwanda. Ukuri nuko Perezida Kagame yasembuye mugenzi we wa Congo ubwo yavugaga ko atatowe ndetse ki ari mu mugambi wo kwigizayo amatora. Nkeka bitari bikwiye ku mukuru w’igihugu. Niyo mpamvu abategetsi b’Urwanda bakwiye kuva mu bibazo bidushyira mu bushyamirane n’ibindi bihugu. Ariko cyane cyane imvugo yuko turengera abaturage b’ibindi bihugu bavuga ikinyarwanda ikwiye guhagarara. Ntabwo twakwishyira mu nshingano z’ibindi bihugu n’iyo twaba dufite ubushobozi. Imvugo zishotora zikurura ibibazo nk’ibi.

  2. Nubwo ntazi icyo Uwo mufirisitiya yashingiyeho yita abanyarwanda abakene,arabeshya akanibeshya. Mumunyibikirizeko Umukuru azaba umugaragu w’umuto kuko agurana imboga umugisha w’umwana w’imfura.

  3. Congo irakize abanyeCongo bava Bukavu – Uvira bakanyura mu Rwanda abava Goma
    – Bukavu bakanyura mu Rwanda !! niyo koko baba bafite ubukire bafite ubukene bwo mumutwe iyo udafite mumutwe hakora neza ibyo wagira byose ntamumaro uvuga ibintu birashoboka ejo ukabihindura niwe wakangishije guteta u Rwanda kuko birashoboka ali mumigambi yo gushyigikira abazakuraho ubutegetsi buzuye hariya byananiye Mobutu ba Kabira nawe 2023 azavaho asige u Rwanda uko yarusanze

    1. Ndumiwe koko, DRC irakize ariko abakongomani bo ni abakene, uko niko kuri kandi niko bizahora keretse habayeho impinduka DRC ikayoborwa n’abantu barwanya ivanguramoko

  4. Ibyo nsomye niba ari cyabitama wabivuze koko yadusuzuguye bikomeye!uriya mukaritasi ndizera ko ntanicyo asigaje mu kudutuka nyuma ya biriya asigaje gusa kudutuka kubabyeyi bombi!!ariko ashobora kuzabyishyura umunsi umwe akarira nk’uruhinja.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button