Andi makuruInkuru NyamukuruUbutabera

Kigali: Babiri bakekwaho kwicisha imbunda bafashwe 

Polisi y’Igihugu yatangaje ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano,yafashe abagabo babiri bakekwaho kwica  umuvunjayi n’umushoferi bakoresheje imbunda  nto yo mu bwoko bwa pistol.

Abagizi ba nabi bakoresheje imbunda yo mu bwoko bwa pistolet 

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 18 Gicurasi 2022,bibera mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro.

Abakekwaho ubu bugizi bwa nabi ni Ndagijimana Patrick na Ndagijimana Yves bo mu Mujyi wa Kigali.

Polisi y’Igihugu yatangaje ko abakekwa,bishe uwitwa Majyambere w’imyaka 49 na Kayitare Jean pierre w’imyaka 45 bakoresheje imbunda nto ya Pistol.

Polisi itangaza ko  “Mujyambere  wari umuvunjayi  mu Mujyi wa Kigali, yiciwe  iwe aho  aho yari atuye, mu gihe Kayitare we wari umushoferi mu mujyi wa Kigali,yashutswe,akajyanawa  mu icumbi  rya Ndagijimana Patrick, riherereye mu Murenge wa Rwezamenyo,AKarere ka Nyarugenge,akaba ari ho yiciwe ndetse n’imodoka ye ikibwa”.

Polisi yatangaje ko hagikorwa iperereza kuri ubu bugizi bwa nabi.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

Related Articles

igitekerezo

  1. Iteka iyo mbonye Imbunda,ngira ubwoba cyane.Nkibaza impamvu abantu dufite ubwenge Imana yaduhaye dukora imbunda zo Kwicana no Kurwana,aho gukundana nkuko imana yaturemye idusaba.Ndetse ikadusaba gukunda n’abanzi bacu nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga.Kuva muntu yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion (milliard).Amaherezo azaba ayahe?Ijambo ry’Imana rivuga ko Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi.Byisomere muli Zabuli 5:6.Nkuko bible ivuga,ku munsi wa nyuma imana izatwika intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo abicana n’abarwana.Niwo muti rukumbi wo kugirango isi igire amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button