Amafoto y’umusore wambaye umupira w’umuhondo, ikoboyi y’ubururu n’inkweto za pantoufle, agaragara hari abasore babiri bamuniga, ndetse n’undi umukurikirana mu muhanda akamunigira hasi, amutsindagiye umutwe ku butaka, amazina ya Nyakwigendera ni Muhizi Emmanuel, RIB yavuze ko abakekwaho kumukubita agapfa bafashwe.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry, yabwiye UMUSEKE ko abafashwe ndetse bafunzwe, ari batatu, AHISHAKIYE Elie (Manager w’akabari), Jean Claude HABIYAREMYE (Bouncer/ Umuseriveri) na NSHIZIMPUMPU Juvenal (securite).
RIB ivuga ko bafungiye kuri Sitasiyo ya Rusororo, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Ni nde wakubiswe? Kuki yakubiswe?
Uwitwa Kavuzo kuri Twitter, ndetse akaba avuga ko akuriye abashoferi b’amakamyo, akaba yaranakoranye na nyakwigendera, avuga ko yari umusore w’Umurundi wari warahunze, akaba yabagaba mu nkambi mu Rwanda.
Yagize ati “Mwaramutse neza @RIB_Rw @Rwandapolice @rbarwanda @TV1Rwanda @Annemwiza nizere ko ayo makuru muyafite y’uwo mu driver watwaraga Camion bishe ejobundi. Kandi n’umupolice ahahahaze bamukubitiye @ikabuga ashiramo umwuka Imana imutuze aheza.”
Polisi yamusabye gutanga amakuru neza, naho RIB imusubiza ko ababigizemo uruhare bafashwe.
UMUSEKE wamenye amakuru ko abakubise Muhizi Emmanuel ngo bamuzizaga ko mu kwezi kwa munani (Kanama), 2022 afatanyije n’uwitwa Niyogusenga Arthur bakubise uwitwa Harushyubuzima Clement baramukomeretsa bikomeye.
Uwo witwa Niyogusenga Arthur ngo yaje gufatwa naho Muhizi Emmanuel aratoroka.
Ku wa 29/11/2022 ubwo Muhizi Emmanuel yagarukaga kuri ka kabari kari i Kabuga muri Gasabo, bariya bamukubise baramubonye, batangira gukimbirana bamushinja ko yagize uruhare mu gukubita no gukomeretsa Niyogusenga Arthur.
Barakekwaho gukubita no gukomeretsa….
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye UMUSEKE ko bariya basore batatu bafashwe bakekwaho icyaha cyo Gukubita no gukomeretsa ku bushake.
Iki cyaha gihanwa n’ingingo ya 121 y’itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Riteganya ko iyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byavuyemo urupfu, uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15, ariko kitarenze 20 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi miliyoni 5 ariko atarenze miliyoni 7Frw.
Dr Murangira B. Thierry asaba abantu kwirinda ibikorwa byo kwihanira.
Ati “Umuntu waba wakosherejwe wese ntabwo akwiye kwihanira kuko bihanwa n’amategeko. Ni cyo inzego za Leta ziberaho.”
Yavaze ko abantu basabwa kugira ubworoherane, bakirinda ibintu byabakururira mu makosa.
UMUSEKE.RW
njyewe imyaka 15 nimikeya kumuntu wishe ahubwo wenda ibaye mike yaba 25 kuko ibingibi birigukurura ubwicanyi nokwigomeka rwo bahantwe kuburyo nawundi wazongera kuko barakabije muriyiminsi
#PRESIDENTSPROMOTION_IDASANZWE
#DORE_ICYAYI_CY_ABAGABO_GITUMA_UGIRA_IJAMBO_IWAWE_WAKWIVUGA_IKIVUGO_CY_ABAGABO_UKUMVIKANA. +250789502321
#Kirwanya #stress #kikarinda no #kurangiza #vuba!
#TONGKAT NI #UMWIMERERE #NTANGARUKA #IGIRA KANDI #YONGERA #UBUSHAKE BWO #GUKORA #IMIBONANOMPUZABITSINA #KUBAGABO #IKANONGERA #UMUSEMBURO WA #TESTOSTERON
+250789502321
Iyi product igizwe n’ibintu bine (4in1) by’ingenzi biyiha ingufu n’ubushobozi bwo gufasha umubiri muburyo butandukanye ariko by’umwihariko ikaba Ari umwimerere kuko idakora nka drogue cg ikiyobyabwenge(Muri Asia bayise #Tongkat_coffee kubera ubushobozi bayiziho bwo guha umugabo imbaraga za kigabo zikenewe.Igizwe 100% n’ifu y’umuzi w’ikimera cya #Tongkat_Ali n’impumuro ya #coffee itarimo caffeine ndetse ikabamo isukari y’umwimerere itariyo munganda( ni umushongi w’igisheke)ndetse kandi ibamo n’amata aba yarakamuwemo amavuta kuburyo idashobora kongerera umubyibuho ndetse niyo waba urwaye Diabetes urayinywa ntigutere ikibazo cyo kuzamura isukari kuko ntasukari yo munganda iba yarongewemo.
#Akamaro_ka_Tongkat_muri_rusange:
-Ituma amaraso atembera neza mumitsi ikanatuma ubwonko bukora neza
-irinda stress n’umunaniro w’ubwonko
-yongera umusemburo w’abagabo wa Testosterone
-irwanya umuriro wa Malaria
-yongera imbaraga za kigabo(stamina & libido)
-irinda kurwara diabetes ikanarinda igifu kurwara ibisebe(kumuntu wamaze kugira ibisebe kugifu iramufasha cyane)
-ituma impyiko zikora neza ikanazongerera imbaraga
-Irwanya cancer ya Prostate nubundi bwoko bwose bwa cancer,…
Ibindi wakenera kumenya kuri iyi nyunganiramirire andika ijambo #Tongkat_Ali muri Google search yawe urebe byinshi biyivugwaho.
Iyi nyunganiramirire y’akamaro gakomeye gutya wayibona uhamagaye +250 789502321/Whatsapp cg ukadusanga aho dukorera Kigali.
Tunayikoherereza aho waba uherereye hose mugihugu no hanze yacyo.Hari n’izindi products nziza cyane nyinshi zibereye umuntu Ushaka kugira ubuzima bwiza no gukumira indwara mbere.
Baravuga urupfu wowe ukazana imiti yo kurangiza vuba, ibitsina….? You guys should be serious, with your fake adverts!
Ark nkuyu abayasomye inkuru yanditse mbere yo kwndika ? noneho ngo umuti wokutarangiza vuba!!!!!!!!
Ubonye ibyuvuga !!!!!
Nose ubonye ibyo aribyo wasangiza abagukurikirana benshi twifitiye ibibazo byingo zacu , izamuka ryibiciro bukabije umutekano Mike wabaturanyi nubwo iwacu turinzwe byuzuye nawe ngo umuti . Aharumurwayi wumugabo waba atazi ko uwamukiza uburwayi Ari Muganga? mureke kwamamaza imiti yanyu mutumama gusa sinzi impamvu Leta itabahagurukira
Abobantu nibahanishwe imyaka 25 kuko bamwishe ugwagashinyaguro kumurango izuba ryaka kandi no kubagwanya ntabwo yigeze yerekana ko ari kubagwanya nukuvuga baramuhohoteye
Nibyiza ko rib yabafashe ahubwo nu rubanza tugye tumenya suite kugirango abavandimwe buwo yishwe nunve ko mu Rwanda hari ubutabera bikora beza baruhuke na kababaro kuwabo,kandi Abantu bakomeze Kwunva ko kwihaniira atari bitemewe.. Nuwo mu bouncer utagira ubwenge na sécurité utubare twinshi dukoresha imbombo batoraguye mu mihanda.murakoze
Icoba ciza ni uko tutokwidoga natwe mw’ibanga tukarondera umusore umunyarwanda tunihiza kakaba akamizwe n’ingoma, uluntu agahura n’uwundi.
wabuze ibyo uvuga ubonye yuvuga ko ibiciro byamanutse dufite ikibazo cyinzara nabwo iyomiti tuyobewe kwibaho
Nuko igihano cyurupfu mu Rwanda cyakuweho umuntu wishe undi kubushacye nawe aba akwiye kwicwa naho kumufunga imyaka 15 nimicye cyane cyeretse bamufunze burundu
Uwomuporisi waruhahagaze kuki atabakijije nawe akwiye kubazwa imamvu atabakiranuye