Inkuru NyamukuruUbukungu

U Rwanda rwasaruye miliyoni 6 z’amadorali mu mikino inyuranye rwakiriye

Ubukerarugendo bushingiye ku mikino bwinjirije u Rwanda agera kuri miliyoni esheshatu z’amadolari ya America muri uyu mwaka, aho bwihariye 13% by’umusaruro wavuye ku bukerarugendo bushingiye ku nama.

BK Arena nimwe mu nyubako zakiriye imikino mu Rwanda

Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 02 Ukuboza 2022, ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirenge yasobanuriraga Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rw’ubucuruzi yibanda ku guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.

Dr. Edouard Ngirente yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero gishimishije. Muri uyu mwaka wa 2022 uzarangira ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga buzahutse ku kigero cya 6%.

Minisitiri Ngirente yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 10%, ni mu gihe uyu mwaka uzagana ku musozo ubukungu bwarazahutse ku kigero gishimishije.

Ati “Iyo urebye nko mu mezi atandatu ashize ubukungu bwazahutse ku kigero cya 7.7%, ni ukuvuga ibihembwe bibiri by’uyu mwaka, byatewe ahanini n’umusaruro mwiza w’urwego rwa serivise wazamutse ku kigero cya 12% mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka wa 2022.”

Yavuze ko mu bindi byateye kuzamuka k’ubukungu, ari izamuka rishimishije ry’urwego rw’amahoteli na restora, ndetse n’urwego rw’ubucuruzi rwazamutse ku kigero cya 17%.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirenge ubwo yabwiraga Abagize inteko, Sena n’Abadepite ibyo Guverinoma iteganya mu guteza imbere ubukungu

Minisitiri w’Intebe yavuze ko imikino u Rwanda rwakira atari iyo kwishimisha gusa, ahubwo bifite uruhare runini mu bukungu ndetse bakaba barafashe ingamba zo gukomeza kubiteza imbere.

Yagize ati “Mu mwaka wa 2021, usanga ubukerarugendo bushingiye ku mikino bwaragize uruhare cyane cyane mu kuzahura ubukungu bushingiye ku nama, iyo urebye ubukerarugendo bushingiye ku mikino uruhare rwabwo mu bukungu bushingiye ku nama ni 13%.”

Yavuze ko mu mafaranga imikino yinjije asaga miliyoni 6 z’amadorali y’Amerika.

Mu bindi Minisitiri Ngirente yagarutseho bikomeje kuzahuka ni urwego rw’inganda kubera ko amabuye y’agaciro yazamutse ku isoko mpuzamahanga.

Uyu mwaka wa 2022 uzasiga ubukungu bw’u Rwanda buzamutseho 6.8%.

Mu rwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama, muri uyu mwaka wa 2022, u Rwanda rwakiriye inama zikomeye harimo iy’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma z’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza izwi nka CHOGM.

Muri uyu mwaka wa 2022, hakiriwe kandi imikino inyuranye mpuzamahanga harimo imikino ya nyuma y’Irishanwa Nyafurika mu mukino wa Basketball izwi nka BAL, yabaye kuva tariki 21 kugeza 28 Gicurasi 2022.

Abasenateri n’Abadepite bateze amatwi Minisitiri w’intebe

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button