Umutwe wa M23 uvuga ko urwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, abarwanyi bawo wagaragaye mu mafoto n’amashusho bakorana umuganda n’abaturage, Leta ya Congo yo ishinja izi nyeshyamba kwica abasivile mu bice ziganzura, harimo ubwicanyi buheruka kubera ahitwa Kisheshe.
Abaturage n’abarwanyi ba M23, amafoto yashyizwe kuri Twitter agaragaza abambaye imyambaro ya gisirikare bafite n’imbunda batunda amabuye, bafatanyije n’abaturage, akanerekana ikiraro basannye, ndetse n’umuhanda bakoze.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yavuze ko ku bufatanye n’abaturage bakomeje gukora ibyananiye abayobozi ba ba Leta ya Congo, akabashinja gukoresha imisoro y’abaturage mu nyungu zabo.
Ashimangira ko iki gikorwa kigaragaza ubusabane bwa M23 n’abaturage bari mu bice yafashe.
Kuri Twitter, abayobora M23 banditse ngo “Ngibi ibibera mu bice bigenzurwa na M23, abasirikare barakorana n’abaturage, M23 ntabwo igirira nabi abaturage b’abasivile, ibyo birego birazanwa n’abo badashaka amahoro, bagaca ukubiri n’abaturage.”
Ibiganiro by’amahoro by’i Nairobi ntacyo byagezeho,…
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, abanyekongo bahuriye i Nairobi mu biganiro bigamije amahoro, ariko abahagarariye Abanyamulenge babyikuyemo, bamagana ibitero bakomeza kugabwaho n’imitwe ya Mai Mai bikagwamo abaturage.
Ku bijyanye n’ibiganiro byari gukomeza ku wa Kane, abahagarariye Leta ya Congo, bagaragaje ko harimo ibintu bimwe bitanoze.
Ngo hari abantu bitabiriye ibiganiro batari bateganyijwe ku rutonde, ikindi gikomeye ngo ni uko ibyima byifashishijwe mu gukora ibijyanye n’ubusemuzi, byafashe amajwi, kandi bikaba bisa n’ibikoreshwa mu Rwanda, Congo yasabye ko hakoreshwa ibivuye i Kinshasa.
Ubwo ibiganiro byari biteganyijwe kuba ku wa Kane birasubikwa, nta munsi wundi uramenyekana bizaberaho.
Ingabo za Leta ya Congo na M23 bashinjanya kwica agahenge ko guhagarika imirwano….
Ingabo za Leta, FARDC n’inyeshyamba za M23 na bo basohoye amatangazo, buri ruhnde rushinja urundi kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano kumvikanyweho mu biganiro byabereye i Luanda muri Angola, mu cyumweru gishize.
Mu itangazo igisirikare cya Congo, FARDC cyasohoye ku wa Kane tariki 01 Ukuboza, 2022 kivuga ko M23 ifatanyije “n’abasirikare b’u Rwambo bateye ibirindiro byayo ahitwa Bambo muri Sheferi ya Bwito, muri Territwari ya Rutshuru.
FARDC ivuga ko M23 ikomeza kubona ibikoresho “biturutse mu Rwanda”, ndetse ngo iri no kwinjiza ku gahato abasore mu barwanyi bayo.
Itangazo rinashinja M23 kwica abaturage bagera kuri 50, ahitwa Kisheshe ngo bikaba byarabaye tariki 29 Ugushyingo, 2022.
Mu itangazo risubiza iryo, M23 yavuze ko ingabo za Congo zifatanyije n’imitwe ya FDLR, ACPLS, NYATURA na Mai Mai, bayigabyeho ibitero ku wa 01 Ukuboza, 2022.
Ivuga ko imenyesha amahanga ko igihe cyose izaterwa izitabara.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW
Rwose M23 bararwanira ukuri nonese barabirukana mugihugu cya gakondo bajyehe Koko?Ababirukana bari koswa n’abazungu ngo bacuruze intwaro gusa Putin bamwe azabibacaho baboneko natwe turi abantu.M23 oyeeeee!
Rwose M23 bararwanira ukuri nonese barabirukana mugihugu cya gakondo bajyehe Koko?Ababirukana bari koswa n’abazungu ngo bacuruze intwaro gusa Putin bamwe azabibacaho baboneko natwe turi abantu.M23 oyeeeee!
M23 irwanira abatutsi cyanga abavuga ikinyarwanda bose? Kuki se abaturage bayihunga? Ese imbunda nibwo bulyo bwo kurwanira abaturage buri wese akwiye guhitamo? Birababaje kwumva bitiranya umuganda no gutegeka abaturage gucukura – ku gahato – imyobo abasirikari ba M23 bohoshamo! Ibyo se ni umuganda?
Nibubake igihugu cyabo