Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatanze ikizere ko mu mezi atandatu ya nyuma y’umwaka wa 2023, ibiciro ku isoko bishobora kumanuka.
Ibi yabitangaje ubwo kuri uyu wa Kane Banki Nkuru y’uRwanda yagezaga ku Nteko Rusange y’Imitwe Yombi raporo y’ibikorwa byayo by’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022, inakomoza no ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro kimaze iminsi.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iheruka gufata icyemezo cyo kuzamura urwunguko rw’amabanki y’ubucuruzi ruva 4.5% rugera kuri 6.5 hagamijwe kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro no gusigasira ubushobozi bw’umuturage bwo guhaha ibyo akeneye.
Kuva mu Kwakira uyu mwaka ibiciro ku isoko mu mijyi byazamutseho 20.1%, aho nk’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 39.7%.
BNR isobanura ko izamuka ry’ibiciro ahanini ryatewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19,intambara y’Uburusiya ihanganyemo na Ukraine ndetse n’ihindagurika ry’ikirere.
Abagize inteko Ishingamategeko, basabye Guverineri wa Banki Nkuru y’uRwanda,John Rwangombwa,gusobanura kuzamura urwunguko aho bihuriye n’imanuka ry’ibiciro.
Umwe yagize ati “Mu buryo bufatika, batwereke ku kuba urwo rwunguko rwarazamutse rukagera kuri 6%, bizafasha igabanuka ry’ibiciro kuri ubu buryo.Ku buryo buri muturage wese yumva uburyo bizagabanya izamuka ry’ibiciro.”
Dr Frank Habineza nawe yavuze ko kuva BNR yazamura inyungu fatizo, ibiciro ku isoko byakomeje kuzamuka, asaba Guverineri wa Banki kubisobanura.
Yagize ati “ “Ntabwo ibiciro byigeze bigabanuka ku isoko, byarakomeje kuzamuka, imishahara iracyari yayindi,ibiciro birazamuka,ubushobozi bwo kugura ibintu ntabwo bwiyongereye”
Guverineri wa Banki Nkuru y’uRwanda, John Rwangombwa,yasobanuye ko izamuka ry’ibiciro ryazamutse ahanini bitewe n’ingaruka za COVID-19, intambara y’Uburusiya na Ukraine, n’ihindagurika ry’ibihe, atanga ikizere ko bishobora kuzamanuka mu mezi atandatu ya nyuma y’umwaka wa 2023.
Yagize ati “Iyo tuzamuye nonaha, tuba twiteze igisubizo mu bihembwe bitatu biri imbere.Niyo mpamvu tuvuga ngo igisubizo cyizaboneka mu gice cya kabiri cy’umwaka utaha,nibwo tuzabona ibiciro bitangiye kujya bimanuka.Kandi ntabwo bizamanurwa n’uku kuzamura inyungu ku na banki gusa ni uko hagomba kugira ibihinduka.Tukabona umusaruro w’ubuhinzi,ku rwego mpuzamahanga tubona bitangiye kumanuka.”
Rwangombwa yasobanuye ko izamuka ry’ibiciro ririmo guteza ifaranga ry’u Rwanda gutakaza agaciro (inflation).
Yavuze ko ari yo mpamvu BNR yafashe icyemezo cyo kuzamura urwunguko ku mafaranga iha abaturage iyanyujije muri za banki z’ubucuruzi.
Yakomeje avuga ko iki cyemezo gica intege ishoramari kuko amabanki na yo ahita azamura inyungu yaka abantu bayasabye inguzanyo, bigatuma batinya kujya gufatayo amafaranga.Icyo cyemezo cyibuza abacuruzi gutumbagiza ibiciro kuko batangira gucuruza bafata ayo babonye yose kabone n’ubwo yaba make, kuko baba babuze abakiriya bavuye gufata amafaranga muri banki.
BNR ivuga ko ishishikajwe no gusubiza izamuka ry’ibiciro mu mbago ziri hagati ya 2 na 8 ku ijana mu gihe kiringaniye.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW