Mu Rukiko Rwisumbuye rwa nyarugenge, icyemezo cy’Urukiko cyo kurekura ISHIMWE Dieudonne uzwi nka Prince Kid, gikurikiwe n’akamo, n’akaruru k’abishimiye ko abaye umwere, ku byaha yaregwaga byo gusambanya bamwe mu bitabiriye irushanwa yateguraga rya Miss Rwanda.
Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye guhanishwa igifungo cy’imyaka 16.
Kuri uyu wa Gatanu ni umunsi w’amateka kuri ISHIMWE Dieudonne, n’umuryango we. Umucamanza yavuze ko ibyavuzwe byose n’abatangabuhamya nta shingiro bifite.
Urukiko rwanavuze ko amajwi yafashwe ya Prince Kid ari gutereta Miss Muheto, nta cyaha kirimo.
Mu rukiko….
Kuri uyu wa Gatanu Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nibwo rwasomye urubanza ruregwamo Ishimwe Diedonne wamenyekanye nka Prince Kid, rwasomwe n’umucamanza umwe n’umwanditsi w’Urukiko.
Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe mu cyumba cy’urukiko, yaba Prince Kid ndetse n’abanyamategeko be ntabwo bagaragaye.
Ishimwe Diedonne yaburanye yunganiwe na Me Emelyne Nyembo na Me Kayijuka Ngabo ndetse na Me Bahati Venuste.
Isomwa ryatangiye saa saba (13h00) zuzuye nk’uko Umucamanza yari yabitegetse. Mu cyumba cy’urukiko hari hakubise huzuye, higanjemo Abanyamakuru benshi ndetse n’abantu bo mu muryango wa Prince Kid.
Akivuga ko Ishimwe Dieudonne arekuwe mu cyumba cy’urukiko havugiyemo induru y’ibyishimo.
Umucamanza yavuze ko Ishimwe Diedonne Ubushinjacyaha bumucyekaho ibyaha bitatu, Icyaha cy’ishimishamubiri, Guhoza undi ku nkeke, no Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Ibi byaha byose Prince Kid kuva yatangira kuburana arabihakana byose.
Mu kwiregura kwe Prince Kid yabwiye Urukiko ko nta hohotera na rimwe yakoreye abatangabuhamya nk’uko na bo babyihamirije mu nyandiko bakoze, bakayisinyira.
Prince Kid yakomeje abwira Urukiko ko abo batangabuhamya ubwabo ari bo biyemereye ko nta hohoterwa bakorewe.
Ubushinjacyaha bwahise bwaka ijambo Urukiko buvuga ko iyo nyandiko yakozwe na bamwe mu bakobwa bikekwa ko bahohotewe nubwo yakorewe imbere ya Noteri (Notaire), ko Urukiko rudakwiye kuyishingiraho kuko iyo nyandiko yakemanzwe.
Bigatuma abayibugwamo aribo Me Uwimana Nasira ndetse na Miss Iradukunda Elisa ko bamaze kuregerwa Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu mizi, bityo ko Urukiko iyo nyandiko rudakwiye kuyigenderaho.
Mu maburanisha yakurikiye yabereye mu muhezo, ariko Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko ISHIMWE Dieudonne nahamwa n’ibyaha yazakatirwa igifungo cy’imyaka 16.
Amafoto: @NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW
JEAN PAUL NKUNDINEZA
Muri make sakirirego ye, icyaha gisumba ibindi, nuko yatinyutse gutereta Miss Muheto ???? Ni akumiro!
Hari nibindi dukwiye gukizwa ninkiko, ibihano Police ishyiraho kubera comment z’umukuru wigihugu nyamara ntategeko ABA yatanze