AmahangaInkuru NyamukuruUburayi

Ibyo wamenya ku ruzinduko Papa Francis azagirira muri Congo

Ikinyamakuru cya Leta ya Vatican cyatangaje ko Papa Francis azasura Congo Kinshasa, na Sudan y’Epfo mu ntangiriro z’umwaka wa 2023.

Papa Francis azasura Congo Kinshasa na Sudan y’Epfo mu ntangiriro z’umwaka wa 2023

Ibiro bishinzwe itangazamakuru i Vatican bivuga ko Papa Francis azasura Congo na Sudan y’Epfo kuva tariki 31 Mutarama, 2023 kugera ku ya 05 Gashyantare, 2023.

Ubwo yari gukora uru ruzinduko mu ki ry’uyu mwaka byabaye ngombwa ko rusubikwa kubera ibibazo by’ubuzima bwe.

Ni urugendo rugamije amahoro nk’uko ibiro bye byabitangaje.

Ibiro bishinzwe itangazamakuru i Vatican, bivuga ko Papa nyuma yo kwemera ubutumire bw’Abakuru b’Ibuhugu n’Abasenyeri, asasura Congo kuva tariki 31 Mutarama, 2023 kugera tariki 03 z’ukwezi kwa Kabiri, 2023.

Kuri uwo munsi hazaba ari ku wa Kabiri, ku itariki 31 Mutarama, 2023 nibwo Papa azava i Roma biteganyijwe ko ku isaha ya saa cyenda (15h00) azaba ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili, i Kinshasa.

Azakirwa ku Biro by’Umukuru w’Igihugu, ndetse azahura n’abayobozi batandukanye, abayobora imiryango itari iya Leta, n’abahagarariye ibihugu byabo.

Mbere byari byavuzwe ko Papa azagera i Goma, ariko kuri gahunda ye Uburasirazuba bwa Congo ntiburimo, gusa ku itariki ya 01 Gashyantare, 2023 azaganira n’abagirwaho ingaruka n’umutekano muke n’intambara mu Burasirazuba bwa Congo.

Ku itariki 02 Gashyantare, 2023 Papa azaganira n’urubyiruko, ndetse agirane inama yihariye n’abagize umuryango wa Cosiete de Jesus.

Papa azava i Kinshasa ku itariki 03 Gashyantare ajya i Juba muri Sudan y’Epfo aho azamara iminsi ibiri, ku itariki 05 Gashyantare asoze uruzinduko rwe, asubira i Roma.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button