Umutwe wa M23 wamaganye ibirego bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo biwushinja kwica abasivile barenga 50 ifatanyije n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ahitwa i Kishishe muri Teritwari ya Rutshuru.
Ni ibirego bikubiye mu itangazo rya FARDC ryasomwe na Maj Gen Sylvain Ekenge Bomusa Efomi kuri uyu wa Kane tariki 01 Ukuboza 2022, avuga ko Ingabo z’u Rwanda zifatanyije na M23 zateye ibirindiro by’ingabo za Leta zikica n’abasivile.
Maj Gen Sylvain Ekenge yashinje RDF n’umutwe wa M23 kugaba ibitero kuri Regiment ya 3410 i Kalima muri Gurupema ya Bwito no muri Gurupema ya Bambo iherutse kwigarurirwa na M23 nyuma yo kwirukana umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Mu birego yegetse kuri M23 n’u Rwanda, yavuze ko ku wa 29 Ugushingo 2022 hishwe abasivile barenga 50 abandi benshi baburirwa irengero i Kishishe muri Gurupema ya Bambo.
Ku mbuga nkoranyambaga, Impirimbanyi muri Politiki n’abanyamakuru bo muri Congo bakomeje gusakaza amafoto berekana imirambo irunze ahantu hamwe bivugwa ko ari abaturage b’i Kishishe bishwe na M23 ifatanyije n’ingabo z’u Rwanda.
Abasakaza ayo mafoto bavuga ko ari ubwicanyi ndengakamere buri gukorerwa abo baturage ,bagasaba ko uyu mutwe wa M23 uranduranwa n’imizi ndetse n’u Rwanda rugafatirwa ibihano bikakaye ku rwego Mpuzamahanga.
Abo biganjemo abahezanguni basanzwe bagaragaza urwango k’u Rwanda, bari kwerekana ubuhamya bwa bamwe mu bavuga Ikinyarwanda, bakavuga ko ari abo mu bwoko bw’Abahutu bari guhigwa bukware.
Hari n’abadatinya gusaba Leta ya Congo kugaba ibitero bya gisirikare k’u Rwanda mu buryo bweruye kuko ngo arirwo ruri kwica abanye-Congo binyuze mu mutwe wa M23.
Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, MONUSCO yatangaje ko itewe ubwoba na raporo z’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ryitiriwe M23 i Kishishe muri Rutshuru.
Yagize iti “Ibi birego, biramutse byemejwe, bishobora kuba ibyaha bihanw n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.”
MONUSCO kandi yamaganye ubwo bwicanyi bivugwa ko bwabereye i Kishishe, isaba inzego zose zibishinzwe gukora iperereza bidatinze no gushyikiriza abakoze ibyaha ubutabera.
Umutwe wa M23 binyuze mu muvugizi wayo wa Politiki, Lawrence Kanyuka, yamenyesheje imiryango Mpuzamahanga ko hatangiye ubukangurambaga bwo guhindanya isura ya M23 mu bice igenzura bigamije kuyangisha abaturage.
Ni ubukangurambaga ngo buri gukorwa na Guverinoma ya RD Congo n’ihuriro ry’imitwe bafatanyije ya FDLR, Nyatura, APLCS na Mai-Mai n’imiryango itandukanye irimo sosiyete sivile n’abanyamakuru bahengamiye kuri Leta.
M23 ivuga ko abaturage bakora imirimo yabo ya buri munsi mu duce igenzura ko ibyatangajwe na FARDC bigamije kubiba urwango.
Uyu mutwe wavuze ko ibirego bya Guverinoma by’uko wishe abaturage i Kishishe ari ibihimbano, wibukije amahanga ko nta bitero ugaba ku baturage.
M23 yongeye gutanga impuruza y’uko muri Teritwari ya Masisi hari gutegurwa Jenoside basaba ko byahagarikwa mu maguru mashya.
Uyu mutwe kandi wongeye kugaragaza ko inzira y’amahoro arambye izaturuka mu biganiro na Leta ya Congo nta yandi mananiza, ibintu Leta ya Kinshasa idakozwa na busa.
Igisirikare cya Congo kivuga ko kiteguye kurandura umutwe wa M23 binyuze mu ntambara mu gihe uyu mutwe nawo uvuga ko mu gihe uzaterwa n’uwo ari we wese uzirwanaho ukanarinda abaturage.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Uwo jenerali Ekenge mumubwire ko iyo RDF iza kuba hariya atari kubona umwanya wo gusohora aya matangazo ye!