Imikino

Okoko Godefroid yongeye kubona akazi mu Rwanda

Umutoza mpuzamahanga w’Umurundi, Okoko Godefroid yagizwe umutoza mukuru wa Rutsiro FC iri kwakirira imikino mu Akarere ka Rubavu.

Okoko yamaze kugirwa umutoza wa Rutsiro FC

N’ubwo ubuyobozi bw’ikipe ya Rutsiro FC butaragira icyo buvuga kugeza ubu, amakuru aturuka imbere muri iyi kipe aravuga ko yamaze guha akazi Okoko Godefroid mu gihe cy’umwaka umwe.

Muri iyi kipe azakomezwa yungirizwe na Gaspard wayitozaga mu buryo bw’agateganyo.

Uyu murundi si mushya mu Rwanda, kuko yatoje amakipe arimo La Jeunesse FC, Gicumbi FC, Kiyovu Sports, Mukura VS, Espoir FC n’Amagaju FC.

Aherutse muri Tanzania, aho yatoje amakipe arimo na Namungo FC aho yabanje kungiriza Hitimana Thierry.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button