Umujyanama w’Umuryango w’’Abibumbye ushinzwe kurwanya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu ,yatangaje ko kubera umutekano mucye n’urugomo biri mu Burasirazuba bwa Congo, no mu duce two mu Burengerazuba , ari “ikimenyetso kigaragaza ko hashobora kuba Jenoside.
Alice Wairimu Nderitu umujyanama wihariye w’umunyabanga mukuru wa ONU ku kwirinda jenoside , abitangaje nyuma y’urugendo yakoreye muri RD Congo, nk’uko bikubiye muri raporo yashyizwe hanze.
Nderitu avuga ko mu burasirazuba no mu burengarazuba bwa Congo hari amakimbirane akomeye yibasira abasivile hashingiwe ku moko, ubwicanyi, n’ibindi byaha byibasira inyoko muntu.
Muri iyo raporo, Alice Nderitu,yavuze ko amakimbirane n’urugomo ari mu burasirazuba bwa DR Congo akomoka ahanini ku kibazo cy’impunzi zirimo benshi bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bahungiye mu burasirazuba bwa Congo,FDRL.
Uyu mujyanama muri raporo avuga ko atewe impungenge no kwiyongera kw’amagambo y’urwango, guhamagarira ivangura, gukangurira urugomo, no kuba ibyo bikorwa n’abanyapolitiki, abakuru b’imiryango, abo muri sosiyete civile, n’abanye-Congo baba mu mahanga.
Uyu mujyananama asobanura ko “Atewe impungenge n’ihohotera riri mu duce two mu Burengerazabuba bwa Congo,hagati y’abo mu bwoko bwa Suku,Mbala,Yansi,Songe,Luba,Kongo,Yaka na Teke.”
Uyu akomeza avuga ko bamwe muri bo bicwa bakanakomereka ndetse ko hari imiryango imwe ivanwa mu byaho, ikanatwikirwa.Uyu avuga ko n’igisirikare cya leta cyagabweho igitero.
Muri raporo,avuga ko kuwa 17 Gicurasi 2022,mu nyandiko yatangajwe na komiseri mukuru w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu,Michele Bachelet,Intumwa yihariye ya UN ishinzwe gukumira jenoside, yamugaragarije ihohoterwa ry’abasivile riri kuba mu mirwano yahuje hagati ya M23 n’igisirikare cya Leta,FARDC.
Muri iyo nyandiko, yerekanye uburyo abavuga ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abanyamurenge bari gukorerwa ihohoterwa. Yongera gushimangira amagambo y’urwango avugwa n’abanyapolitiki, abakora muri sosiyete sivile ndetse n’abandi bavuga rikijyana n’abandi.
Muri raporo avuga ko kuwa 30 Ukwakira 2022, umunyamabanga Mukuru wa ONU Antonio Guterres yahamagariye “impande zose kwirinda amagambo y’urwango no gukangurira urugomo”.Asaba umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Afurika y’Iburasirazuba , gukora ibishoboka byose ngo hagaruke icyizere mu gihugu , hakorwe ibiganiro by’amahoro ndetse n’ubujyanama bugamije kugarura umutekano.
Nderitu avuga ko igisubizo ku makimbirane ari mu burasirazuba bwa DR Congo ari “gukemura impamvu zimaze igihe kinini zitera urugomo, no kwigira ku mateka”.
Nubwo hasohotse raporo ya Loni yamagana urugomo ruri kubera muri Congo, rushobora kuvukamo Jenoside, imirwano hagati ya M23 n’igisirikare cya leta irakomeje.
Amakuru yavugaga kandi ko kuri uyu wa kane, mu mujyi wa Goma, habyukiye imyigaragambyo ikorwa n’abiganjemo urubyiruko bamagana MONUSCO, icyo bita” ubushotoranyi bw’uRwanda” no kuza kw’ingabo za Uganda no gusaba ingabo za Kenya kujya mu rugamba kurwanya umutwe wa M23.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW