Inkuru NyamukuruMu cyaro

Ipfundo ry’inda ziterwa abangavu mu mboni z’ababyeyi b’Iburengerazuba

IBURENGERAZUBA: Bamwe mu babyeyi bo mu Mirenge itandukanye mu Turere twa Nyamasheke, Karongi na  Rusizi bavuga ko kuba nta bumenyi bafite buhagije ku buzima bw’imyororokere bituma batabasha kwigisha abana babo b’abangavu bituma bagwa mu mutego w’ubusambanyi bagatwara inda zitifuzwa.

Ibi babigarutseho mu biganiro binyuranye bagiranye n’umuryango ushinzwe guteza imbere ubuzima HDI Rwanda aho wabahuguye mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Mukamuramira Clementine ni umwe muri abo babyeyi yemeza nta bumenyi buhagije babifiteho.

Ati “Abana benshi nta makuru baba bafite ko iyo umuntu aryamanye n’umugabo yaratangiye kujya mu mihango yatwara inda, cyereka abana babyigishijwe n’ababyeyi kandi benshi ntabyo tuba tuzi.”

Nyandwi Saraphine nawe yunzemo  ati “Ntabyo nize kandi ntabyo nahuguwemo bishobora kuba ari intandaro yuko umwana wanjye yatitwaye.”

Uwitwa Iribagiza Solange yagize icyo asaba abayobozi ati  “Icyo nasaba abayobozi nuko abana bacu, ababyeyi n’abandi babashuka bose bajya bigishwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.”

Ingabire Emely Jocelyne ushinzwe guhuza ibikorwa by’umuryango HDI Rwanda n’abaturage avuga ko mu gihe cy’iminsi ine bahuguye ibyiciro binyuranye birimo n’ababyeyi kuburyo bunguranye ibitekerezo kubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Ati “Abenshi ingaruka zibagarukaho nyuma yuko umwana yasamye maze akifuza kumufasha byararangiye.”

Avuga ko mu byiciro by’ababyeyi baganiriye baberetse ingaruka zo kutaganiriza abana no gusangira ubunararibonye ku buzima bw’imyororokere.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yatangaje ko abana ibihumbi 23 bari munsi y’imyaka 18 ari bo batewe inda mu mwaka wa 2021.

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Burengerazuba

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Bamwe bavuga ko umuti wo kubyara kw’Abangavu ari ukubemerera bakaboneza urubyaro.Byaba ari agahomamunwa.Ingaruka ya mbere,nuko ubusambanyi bwakiyongera.Nk’abakristu,dukwiye kwirinda ikintu cyose kijyana ku busambanyi.Umuti waba uwuhe?Mu idini nsengeramo,ababyeyi bigisha abana babo ijambo ry’Imana hakiri kare nkuko Imana ibidusaba muli Gutegeka 6:6,7.Ibyo bituma abana bakura bumvira Imana,bikabarinda ubusambanyi no kubyara.Abo bana b’abakobwa mukunda kubabona bali kumwe n’ababyeyi babo bali mu nzira,babwiriza ijambo ry’Imana,nkuko Yesu yabisabye buri mu Kristu nyakuli wese.Nguwo umuti rukumbi w’Abangavu babyara.

  2. Kamana ibyo avuga ni ukuri ariko kudahagije kuhuraho ubumenyi kubuzima bw’ imyororokere yaba kubangavu ndetse n’ingimbi , ababyeyi ndetse nabandi Bose bafite kurera munshingano + ibihano bikarishye ariko bitari ugufunga umugabo muri Gereza igihe kire kire
    Ijambo ry’Imana ribuz abantu kwishora mubikorwa bibi birimo nubusambanyi, ibiganiro biganisha kubusambanyi cyane cyane amafoto y’urukozasoni, imyambarire idahwitse yambika ubusa abakobwa n’abagore, indirimbo z’abahanzi bo muri ibi bihe by’imperuka nyinshi z’ibishegu zisa naho inyinshi ziba ziri kwamamaza ibikorwa byubusambanyi ,….

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button