Inyeshyamba z’Abarundi zo mu mutwe wa FNL ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zahakanye amakuru aheruka gutangazwa n’igisirikare cya Congo ko cyishe abarwanyi 40 ba FNL.
Mu Cyumweru gishize umuvugizi w’ingabo za Kongo muri Kivu y’Amajyepfo, Lt. Marc Elongo, mu itangazo yasohoye, yavuze ko ingabo za Congo, FARDC, n’iz’u Burundi, bishe abarwanyi 40 ba FNL, muri Teritware ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Itangazo rivuga ko FNL yirukanwe mu birindiro biri ahitwa Naombi, muri Teritwari ya Mwenga, Segiteri ya Itombwe, ikaba yari imaze imyaka irenga 12 ihakorera.
Mu kiganiro na BBC, Umuvugizi wa FNL, Niyibizi Isidore, yamaganiye kure iby’ayo makuru, atangaza ko mu gitero cy’iminsi ibiri uyu mutwe wishe abasirikare ba Congo benshi.
Yagize ati “Igitero cyarabaye, cyamaze iminsi ibiri. Ibyo arimo kubeshya ngo bishe abarwanyi 40, ni ikinyoma cyambaye ubusa. Ahubwo amabi babonye ni nk’ay’injangwe yaboneye ku mugezi.”
Uyu muvugizi avuga ko mu gitero bahanganiyemo na FARDC ifatanyije n’ingabo z ‘uBurundi, muri FNL, hapfuye abantu batatu abandi batanu bagakomereka.
Uyu avuga ko mu minsi ibiri abarwanyi ba FNL bishe abarenga 50.
Yagize ati”Ariko bo hapfuye abantu benshi kuko imirambo bananiwe kuyitwara. Ku munsi wa gatanu hapfuye abarenga 30 naho kuwa gatandatu hapfa abarenga 25 kandi dufata n’intwaro nyinshi.”
Agaruka ku kuba haratangajwe ko birukanywe mu birindiro byabo yagize ati “Ibyo barimo bavuga ni ikinyoma cyambaye ubusa. Ingabo za FNL ntabwo zigeze ziva mu nkambi, n’uyu munsi niho ikiri. Ahubwo mubaze FARDC aho iri. Barahunze, bariruka.”
Umunyamakuru yamubajije impamvu batajya kurwanira mu Burundi maze agira ati “Twe mu Burundi bariyo ariko muri Congo niho hari abasirikare bafite ibikoresho.”
Mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye muri Angola, yafashe ibyemezo bitandukanye birimo n’uko imitwe ya FDLR-FOCA, RED-TABARA, ADF (uvuga ko urwanya Uganda), n’indi mitwe yitwara gisirikare igomba guhita ishyira intwaro hasi, ndetse igataha mu bihugu ikomokamo nk’uko biri mu myanzuro yafatiwe i Nairobi, bikagirwamo uruhare na MONUSCO, urwego ngenzuzi, n’ingabo z’akarere za EAC.
Umuvugizi wa FNL yabajijwe niba biteguye gusubira mu Burundi , Yagize ati “Ibyo barimo baravuga ni ibitekerezo byabo. Ibyo barimo baravuga ngo dukurikize amategeko yabo, twanze amategeko yabo kuva kera. Ubundi se turimo turarwana na FARDC? Turimo turarwana n’abarundi. Nibaze n’ubundi turwane, na EAC yose nize kandi tuzayitsinda.”
Kugeza ubu muri Congo habarurwa imitwe y’inyeshyamba irenga 120 harimo n’iyavuye mu bihugu bituranye nayo.
U Burundi ni kimwe mu bihugu biri mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba bimaze kohereza ingabo muri Congo mu rwego rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW