Icyambu cy’ubucuruzi cya Mocimboa da Praia muri Mozambique cyongeye gufungurwa ku mugaragaro, nyuma y’imyaka irenga ibiri kidakoreshwa kubera ibikorwa by’iterabwoba.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 29 Ugushyingo 2022, nibwo cyafunguwe ku mugaragaro na Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo, nyuma yo kongera gusanwa.
Iki cyambu cy’ubucuruzi kiri ku nyanja y’u Buhinde, cyari kimaze imyaka irenga ibiri gifunze kubera cyari cyarabohojwe n’umutwe w’iterabwoba wa Ansar Al Sunnah, ibintu byatumye ibikorwa byahakorerwaga bihagarara.
Gifunguwe nyuma y’uko ibi byihebe byirukanywe n’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique, ibintu byatumye muri aka gace kagarukamo ituze, abaturage bari baravuye mu byabo bakagarurwa mu buzima busanzwe ndetse bakomeza imirimo yo kwiteza imbere no kwiyubaka.
Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo ubwo yafunguraga iki cyambu, yashimiye byimazeyo ubufatanye bw’ingabo zagaruye umutekano muri aka gace ka Mocimboa Da Praia byatumye iki cyambu cyongera kuba nyabagendwa.
Gufungura ku mugaragararo iki cyambu bikaba byari byitabiriwe n’izindi nzego, harimo abakoresha amato yikorera imizigo azajya akoreshwa n’abaturage bo muri aka gace ndetse n’ibindi bice.
Icyambu cya Mocimboa da Praia ni kimwe mu bikorwaremezo bikoreshwa mu kugeza ibintu birimo ibicuruzwa mu turere two mu Majyaruguru y’Intara ya Cabo Delgado, muri Werurwe uyu mwaka, Guverineri Valige Tauabo yari yahasuye ari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Total Energy muri Mozambique, Maxime Rabilloud, mu rwego rwo kurebera hamwe uko cyakongera gukoreshwa.
Mocimboa da Praia ni kame mu gace gakungahaye ku bucukuzi bwa peterole, dore ko sosiyete y’Abafaransa ya Total Energy yari ihafite ibikorwa nabyo byari byarahagaritswe n’ibikorwa by’iterabwoba, gusa ingabo z’u Rwanda ubwo zagera muri iki gihugu ni hamwe muho zigaruriye bwa mbere.
Muri Kanama 2021, nibwo Umuvugizi w’Ingabo, Brig Gen Ronald Rwivanga yemeje ko icyambu cya Mocimboa da Praia cyabohojwe n’ingabo z’u Rwanda. Ni nyuma y’ukwezi kumwe izo ngabo za mbere 1000 za RDF zigeze muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW
reka turebekowenda ibinu byakururuka pe!