Umutwe wa M23 watangaje ko ibiganiro by’amahoro byahuje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje yitwaje intwaro ,bitazatanga umusaruro mu gihe cyose itaratumirwa, ibigereranya nk’ikinamico barimo.
Uyu mutwe utangaje aya magambo mu gihe ku munsi w’ejo tariki ya 28 Ugushyingo 2022, hatangiye ibiganiro hagati ya leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro, byafatiwemo ibyemezo bitandukanye birimo no gusaba iyo mitwe kurambika intwaro hasi, ikanirukanwa muri Congo.
Nyuma y’ibyo byemezo, Umuvugizi wungirije wa M23 mu bya politiki, Canisius Munyarugero, yabwiye itangazamakuru ko mu biganiro by’amahoro batari guhabwa umwanya bityo ko ari umukino w’ikinamico bibereyemo bidashobora gutanga umusaruro.
Yagize ati “Kuba bitureba ntidutumirwe hari ikindi warenzaho? Ubwo iyo ni ikinamico, ikinamico nirangira tuzajya mu buryo. Ko ari twe turebwa n’ikibazo cyane ahubwo igituma tudatumirwa n’iki?”
Mu nama yahuje abayobozi b’ibihugu by’Akarere mu cyumweru gishize,yatumijwe na Perezida wa Angola João Lourenço, yafatiwemo ibyemezo bitandukanye birimo ko umutwe wa M23 uhagarika kugaba ibitero ku ngabo za Leta ya Congo, FARDC no ku ngabo z’umuryango w’Abibumbye, za MONUSCO, kandi bikubahirizwa kuva ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo, 2022 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba
Nyuma y’ibyo byemezo, M23 yari ihanzwe amaso ko yabishyira mu bikorwa ahubwo imirwano yongera kubura mu duce twegereye hafi ya Goma.
Umuvugizi wungirije w’uyu mutwe ushinzwe ibikorwa bya Politiki, Munyarugero canisius, yabajijwe niba kuba iNairobi bataratumwe byaba bifitanye isano n’uko batashyize mu bikorwa ibyemezo bya Luanda.
Yakomje agira ati ‘Gusaba ni kimwe no gushyira mu bikorwa ni ikindi. Mu byo badusabye twabonaga ko bishobka hari ibyo twahagaritse imirwano rwose kandi nta rubanza, nta kibazo.”
Mu biganiro bya Luanda, harimo umwanzuro usaba umutwe wa M23 kuva mu duce wigaruririye ugasubira mu birindiro byawo muri Sabyinyo ku ruhande rwa Congo, kandi uko gusubira inyuma kukagenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo, ingabo z’Akarere, Urwego nzenzuzi rufatanyije n’ingabo za MONUSCO.
Avuga ku byo kurekura uduce bafashe yagize ati “Twava muri utwo duce tujya he? Ese birashoboka ko twava iwacu tukajya iwa’abandi?, turacyategereje ko dusubizwa”
Mu biganiro by’ejo i Nairobi, nabwo hongeye gufatwa ibyemezo birimo gusaba imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa Congo kugana inzira y’ibiganiro.
Hanzuwe kandi hakenewe mu buryo bwihuse gucyura imitwe yitwaje intwaro yose yo mu bihugu by’amahanga ibarizwa muri Congo
Kugeza ubu ntibizwi neza naba M23 iza kwemera ikarekera kurwana ndetse ikarekura uduce yafashe nk’uko ibisabwa.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW
Amayeri ya M23 arasanzwe. kwiyambaza imishyikirano ariko ari amayeri ngo wowe utegure neza intambara. Abayishyigikiye babifitemo uburambe mu zindi ntambara. Nyamara ibanga nyalyo lyatumye ahandi bikundi ni uguhagarikirwa intwaro (embargo): Mu kwezi gutaha, ubwo hazigwa ishyirwaho ly’ibihano kuri M23 n’abaterankunga bayo, tuzamenya niba intambara ihagarara cyanga idahagaragarara. Nibashyiraho ibihano ku bihugu no ku bantu bafasha M23, byose bizaba birangiye. Tubitege amaso.
Murungi muvandimwe wacu, guhagarara kw’iyi ntambara birasaba ko amahanga yicara agasesengura neza icyo M23 irwanira. Ni byo koko yahagaritse imirwano, ariko se irasubira inyuma ive iwayo igane hehe? Gusa njye nawe n’abandi dusabe Imana cyane ikorere mu bantu babone umuti maze abaturage batikirira muri iyi nyagwa barokoke. Intambara niramuka ihagaze uzandye akara dufatanye gusangira ibyishimo. Uzashake amafaranga n’iyo yaba 50.000Frw maze uyazane nkugurire rimwe dufashe amahanga gushaka intsinzi. Umunsi mwiza muvandimwe.
THEO KAGOGO; YEWE NAHANYAGASANI;
Wewe Alice Murungi wivuga ibyo utazi