AmahangaInkuru Nyamukuru

Imodoka z’igisirikare cya Kenya zanyuze mu Rwanda zijyanye ibikoresho muri Congo

Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022, nibwo imodoka za gisirikare za Kenya zitwaye ibikoresho bya gisirikare, zinjiriye ku mupaka w’uRwanda zijya mu mujyi wa Goma, aho ingabo ziri, mu rwego rwo kwitegura kurwanya imitwe y’inyeshyamba irimo na M23.

Imodoka z’igisirikare cya Kenya ku mupaka w’u Rwanda zerekeza i Goma

Ingabo za Kenya (KDF) mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ugushyingo zinjiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku mugaragaro, zijya gufasha icyo gihugu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Icyo gihe hoherejwe ku ikubitiro abasirikare 1000 bafite intego yo kurandura imitwe y’inyeshyamba n’umutwe wa M23 ukomeje kuzengereza igisirikare cya leta, FARDC. Kuwa 11 Ugushyingo nabwo tsinda ry’abasirikare ba Kenya ryageze i Goma rigizwe n’abasirikare 903.

Ubwo iki cyiciro cyoherezwaga muri Goma,Umugaba mukuru w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Maj Gen Jeff Nyagah, yatangaje ko izi ngabo zitazanywe n’urugamba, ahubwo zizanywe no gushyigikira inzira y’ibiganiro bigamije amahoro.

Yagize ati “Ikibanze ni inzira ya politike, dufite ibiganiro bya Nairobi, n’inzira y’ibiganiro bya Luanda. Ikintu cy’ingenzi ni amahoro, mu buryo ubwo aribwo bwose, intambara ntiyazana amahoro, buri gihe haba hakenewe uburyo bw’ibiganiro.”

Gen Nyagah yavuze ko ikindi cyajyanye ingabo za EAC hariya ari ugufasha kwambura intwaro imitwe iyitwaje.

Yagize ati “Icya kabiri kandi gikomeye ni kwambura intwaro imitwe izitwaje, no kubasubiza mu buzima busanzwe atari ukureba umutwe wa M23 wonyine, kubera ko bisa naho twita gusa kuri M23, dufite muri Congo imitwe yitwaje intwaro irenga 120, kandi ihungabanya umutekano mu buryo bukomeye, igihe ibyo bizananirana haziyambazwa uburyo bwa gatatu ari bwo bw’ingufu za gisirikare.”

Ibintu bisa nk’ibigiye guhindura isura…

Mu mashusho yatangajwe n’umunyamakuru Justin Kabumba wa France 24, muri Congo, yerekana  izi modoka zinjirira  ku mupaka uhana imbibe n’uRwanda Congo uri mu Karere ka Rubavu(,Petiie barierre), zifite amabendera ya Kenya, ziherekejwe n’izindi zishinzwe gukoreshwa mu gucunga umutekano.

Ni ibintu bisa nkaho urugamba rugiye kwambikana hagati y’ingabo za Kenya zizwiho kuba mu gisirikare gikomeye mu karere ndetse n’imitwe yitwaje intwaro iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibiganiro bidatanga umusaruro…

Mu nama yahuje abayobozi b’ibihugu by’Akarere, barimo Ndayishimiye Evariste, Felix Tshisekedi, na Uhuru Kenyatta ku butumire bwa Perezida wa Angola João Lourenço, yafatiwemo ibyemezo birimo  ko abakuru b’ibihugu basabye ihagarikwa ry’imirwano, by’umwihariko ku mutwe wa M23 ukareka ibitero ugaba ku ngabo za Leta ya Congo, FARDC no ku ngabo z’umuryango w’Abibumbye, za MONUSCO, kandi bikubahirizwa kuva ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo, 2022.

Undi mwanzuro , usaba umutwe wa M23 kuva mu duce wigaruririye ugasubira mu birindiro byawo muri Sabyinyo ku ruhande rwa Congo, kandi uko gusubira inyuma kukagenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo, ingabo z’Akarere, Urwego nzenzuzi rufatanyije n’ingabo za MONUSCO.

Nyuma y’igihe bari bahawe, amakuru UMUSEKE wamenye ni uko imirwano yakomeje, Congo “Ishoje imirwano kuri M23”, ndetse uyu mutwe unigarura utundi duce turi iRutsuru no muri Masisi mu bilometero bicye werekeza mu Mujyi wa Goma.

Kuri ubu abahagaririye imitwe y’inyeshyamba havuyemo M23 iri mu biganiro i Nairobi, mu biganiro bigamije gushaka igisubizo ku mutekano wa Congo.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button