ImikinoInkuru Nyamukuru

Nduwayo Valeur yagaruye ubuyanja nyuma yo gutakaza ubwenge

Nyuma yo gukinirwa nabi mu mukino Musanze FC yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-0, umukinnyi wo hagati ukina afasha ba myugariro, Nduwayo Valeur yagarutse mu buzima nyuma yo gutakaza ubwenge.

Nduwayo Valeur yatoye mitende nyuma yo gukinirwa nabi

Ibi byabaye ku munota wa 45 ubwo myugariro wa Rayon Sports, Ndizeye Samuel yakiniraga nabi Nduwayo Valeur ukina hagati mu kibuga.

Uyu mukinnyi wa Musanze FC yahise amera nk’ubuze umwuka ndetse bagenzi be bose bagira ubwoba ko yaba yitabye Imana ariko Imana yahabaye.

Nyuma yo guhabwa ubufasha bw’ibanze akanajyanwa kwa muganga, Nduwayo ari gutora mitende nk’uko byemejwe na Musanze FC ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo.

Bati “Nyuma yo kugirira ikibazo mu mukino twatsinzemo Rayon Sports akajyanwa kwa muganga mu mukino hagati, ubu umukinnyi Nduwayo Valeur ari gutora mitende aho arwariye mu Ruhengeri.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko uyu mukinnyi yavuye kwa muganga nimugoroba akaba yatashye.

Nduwayo yavanywe mu kibuga yababaye ariko arimo kumera neza

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button