Imikino

Imikino y’abakozi: Rwandair yegukanye Fly Football Tournament

Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere (Rwandair), yegukanye igikombe cy’irushanwa mpuzamahanga yateguye ryiswe ‘Fly Rwandair Football Tournament 2022’ nyuma yo gutsindira BK FC ku mukino wa ibitego 2-1.

Rwandair FC yegukanye igikombe cya Fly Rwandair Football Tournament 2022

Ni irushanwa ryatangiye ku wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2022, rikinwa n’amakipe atandatu arimo ane yo mu Rwanda n’abiri yo muri Nigeria.

Amakipe arimo RBC FC, BK FC, Shell FC na NFE FC, zakiniye ku Ruyenzi, mu gihe RBA FC na Rwandair FC zakiniye kuri Stade Mumena.

Muri ½, ikipe ya Rwandair FC yatsinze RBA FC ibitego 2-1, mu gihe BK FC yo yari yasezereye NFE FC muri ½. Gusa mbere yo kugera muri ½, habanje gushakwa ikipe yatsinzwe neza yagombaga kwiyongera ku zindi eshatu zikaba enye zikina ½.

Ikipe ya BK FC yatsinze NFE FC na Shell FC zombi zo muri Nigeria, mu gihe Rwandair FC yageze ku mukino wa nyuma isezereye RBA FC na RBC FC yayitwaye igikombe cya shampiyona ya 2021/2022.

Nyuma y’umukino wa nyuma, hahembwe ikipe ya Mbere [Rwandair FC], iya Kabiri [BK FC] n’iya Gatatu [RBC FC], hanahembwa abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi. Hahembwe kandi abayobozi bagize uruhare mu iri rushanwa, ndetse amakipe yose ahabwa ishimwe ryo kuba yarabashije kwitabira.

Ikipe ya Mbere yahembwe igikombe inahabwa imidari ya Zahabu. Iya Kabiri yahembwe imidari y’Umuringa, iya Gatatu ihembwa imidari ya Feza.

Abakinnyi bahembwe ni umunyezamu mwiza w’irushanwa wabaye, Murasandonyi Jean Jacques wa Rwandair FC,  Byamungu Abbas wa RBC FC wahembwe nk’uwatsinze ibitego byinshi (6) mu gihe umukinnyi w’irushanwa yaturutse muri Shell FC.

Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa muri Rwandair, Mushi Érnest, yavuze ko nk’abateguye irushanwa bishimira uko ryagenze n’ubwo hari ibyo kuzakosora mu ry’umwaka utaha.

Ati “Ndabanza gushimira abitabiriye irushanwa kuko abo twatumiye bose ntabwo ari ko bitabiriye. Ariko icyo twashakaga twakigezeho. Icya Mbere twifuzaga ni uko siporo yumvikana kurushaho mu kigo dukoramo. Icya Kabiri ni ukumenyekanisha Ikigo cyacu kandi twatumiye amakipe yo mu mahanga. Ubutaha wenda tuzatumira n’izo mu bindi bihugu, ikigo cyacu kimenyekane kurushaho.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko imwe mu mbogamizi babonyemo, ari uko irushanwa ryakinywe mu gihe cyegeranye bigatuma amakipe akina imikino ibiri ku munsi.

Umutoza mukuru wa Rwandair FC, Kalimba Richard, yavuze ko ryari irushanwa ryiza kandi ryafashije abatoza kureba urwego rwa bamwe mu bakinnyi bashya, cyane ko umwaka w’imikino 2022/2023 uri hafi gutangira.

Fly Rwandair Football Tournament yahise igirwa ngarukamwaka, ariko hakaziyongeramo andi makipe mu rwego rwo kongera uburemere bw’irushanwa.

Mushi yerekana igikombe ikipe ye yegukanye
Ubwo kapiteni wa Rwandair FC yashyikirizwaga igikombe
Byamungu Abbas wa RBC FC niwe watsinze ibitego byinshi [6]
Umunyezamu w’irushanwa yabaye Picu wa Rwandair FC
Umukinnyi mwiza yaturutse muri Shell FC
Umunyezamu wa Rwandair FC yayikijije ibitego byinshi
Umukino wo ntabwo wari woroshye
Ubwo BK FC yari ije guhabwa imidari yagenewe
Ubwo RBA yahabwaga igihembo yagenewe
Igitego cya kabiri cya Rwandair FC
Igitego cya mbere cya Rwandair FC
Ibihembo byose byatanzwe

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button