Irerero rya Jimmy Mulisa, Umuri Foundation, ribicishije mu bukangurambaga risanzwe rikora, ryibukije ingimbi n’abangavu bo mu Akarere ka Kirehe ko bakwiye kwirinda ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo.
Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru, gitangizwa na Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nzirabatinya Modeste.
Mu gutangiza iki gikorwa cyari cyahuje urubyiruko rutandukanye rwaturutse mu Mirenge yose igize Akarere ka Kirehe, uyu muyobozi yabibukije ko Ubuzima bwa bo bufite agaciro, bityo bakwiye kubungabunga uko bashoboye kose.
Abana bagera ku 128 bibumbiye mu makipe 16 yaturutse mu Mirenge agize aka Karere, ni bo bakinnye irushanwa ryagombaga kuvamo abegukana ibikombe ariko hakanatangirwa ubutumwa butandukanye.
Amakipe umunani y’abakobwa n’andi umunani y’abahungu bari hagati y’imyaka 12-18, ni bo bitabiriye iki gikorwa.
Biciye mu bukangurambaga bugamije guteza imbere Uburenganzira bw’umwana, Irerero rya Jimmy Mulisa ryitwa Umuri Foundation, urubyiruko rwo mu Akarere ka Kirehe rwakanguriwe kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo icyorezo cya SIDA, no kwirinda ibiyobyabwenge.
Umuri Foundation yiyemeje gukora ubu bukangurambaga, hagamijwe guteza imbere uburenganzira bw’umwana bahangana n’ibibazo bibangamira ubuzima bw’umwana n’urubyiruko muri rusange.
Harimo kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere n’imihindagurikire yayo, kubigisha kwirinda SIDA, kwirinda ibiyobyabwenge, no gukunda ishuri.
Ni ibikorwa kandi bigamije gufasha abana gushimangira Indangagaciro z’umukinnyi wa ruhago zirimo, gukorera hamwe (teamwork), ikinyabupfura, koroherana kwihanganirana (FairPlay), ubuvandimwe (fraternity) kwiyemeza no kigira intego.
Abicishije ku rukuta rwa Twitter, Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nzirabatinya Modeste, yashimiye cyane Irerero rya Umuri Foundation ku bwo gufasha abakiri bato bo mu Akarere ka Kirehe bifitemo impano yo gukina umupira w’amaguru.
Ati “Mwakoze Umuri Foundation na Unicef ku bwo gushyigikira impano z’abato bakina umupira w’amaguru mu Akarere ka Kirehe no ku bwo kubafasha gukabya inzozi za bo. Ubu buryo buzafasha mu kugera ku ntego za bo.”
Jimmy Mulisa wabaye umukinnyi ukomeye mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, avuga ko izi ari indangagaciro zifasha abana kuzabamo abantu b’ingenzi mu bandi kabone n’ubwo umupira utabahira ngo bagere kure.
Ni ubukangurambaga buri kubera mu Turere dutatu ari two Rulindo, Kirehe na Rusizi, bukaba bwaratangijwe no guhugura abatoza ku birebana n’Uburenganzira bw’umwana.
Abana b’abakobwa bitabiriye iyi mikino yanarangiye abatsinze begukanye ibikombe, bahawe impapuro zibafasha mu isuku ya bo mu gihe bageze mu burumbuke, banahabwa udutabo tw’Indangagaciro.
Ibi byose byiyongeraho gushaka abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru, Umuri Foundation ikabafasha kuyibyaza umusaruro babijyanisha no kwiga kugira ngo izabagirire umumaro byisumbuyeho.
Irerero rya Umuri Foundation, ryashinzwe mu 2019, ubusanzwe rifasha abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru kuyibyaza umusaruro, rikita ku bana bo ku muhanda hagamijwe kuhabakura bakajya kwiga.
UMUSEKE.RW
Nzirabatinya Modeste ko numva ari Vice Mayor ushinzwe iterambere n’ubukungu!!!