Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bose bo mu karere ka Nyanza, n’abayobora DASSO mu mirenge bahawe moto, bibutswa ko uwahawe byinshi na we abazwa byinshi.
Abayobozi bahawe moto bose hamwe ni 64 barimo 51, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari na 13 ba ba DASSO mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere igamije kongera umusaruro w’ibyo bakora.
Ngo bigamije no kubongerara ubushobozi bwo gutanga serivisi nziza, bitewe n’uko utugari dufite ubuso bunini ku buryo bitorohera umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari kugera kuri buri mudugudu n’amaguru.
Ndetse no kugera ku biro by’umurenge igihe yatumiwe mu nama kubera ingendo ndende, na byo bituma adatanga serivisi uko byifuzwa.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko iyo umuntu ahawe byinshi abazwa byinshi, ko bityo niba boroherejwe mu kazi na bo bagomba gutanga umusaruro mwinshi kuko ahabagoraga kugera bigiye kuborohera, kandi bakibuka ko ari indi ngengo y’imari yiyongereye kugira ngo barusheho gutanga serivisi inoze.
Ati “Ibyabaga ari imbogamizi mu gutanga serivisi nziza ku bijyanye no kugera ku muturage ku gihe kandi kenshi icyo kivuyeho kuko tubahaye moto, ndetse n’uburyo bwo kugura amavuta yo kuyikoresha byose birimo kuko amafaranga twabageneraga buri kwezi yiyongereye kugira ngo batazagira imbogamizi n’imwe.”
Bamwe mu bahawe izi moto bavuga ko zigiye kubafasha kurushaho gutanga serivisi inoze.
Ngirinshuti Ezeckiel umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mututu mu murenge wa Kibirizi ati “Nagorwaga n’amatike yo kugera ku baturage ngo mbarangirize imanza, cyangwa kubakemurira ibibazo cyane iby’amakimbirane yo mu miryango, no gutanga raporo y’ibintu nigereyeyo ntibyabaga byoroshye, ndabona izi nzitwazo zivuyeho ubu ngiye kurushaho gutanga serivisi nziza.”
Adiel Murigo umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge wa Kibirizi ati “Nkanjye nkorera mu murenge uhana imbibi n’igihugu cy’Uburundi, mba nsabwa ibintu byinshi nko kurwanya magendu, kugenzura ibyambu n’ibindi, wasangaga umurenge utanga amafaranga menshi ngo tugenzure ibyambu bitatu, kandi ugasanga ugenzuye kimwe ku munsi ariko ubu mbonye moto nzajya ngenzura ibyambu bitatu umunsi umwe nta kibazo.”
Akarere ka Nyanza ni kamwe mu turere 8 tugize intara y’Amajyepfo, kakaba kagizwe n’imirenge 10, kakagira utugari 51 n’imidugudu 420.
Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
Nibyiza Cyne
ark.LDF bobazize iki kontagahimbazamusyi mwabahaye yukobatakoze cyikoze impihini iruhira imyuko gusa bacuye amafunzo murakoze.
Turashimira ubuyobozi bwacu budahwema kudutekerezaho harabo byagoraga kugera kubo bayobora bikaba bimwe mubidindiza iterambere