Inkuru NyamukuruMu cyaro

Gicumbi: Imiryango yasezeranye yizeye ko bizabarinda amakimbirane yo mu ngo

Mu karere ka Gicumbi bari mu bukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire mu miryango isanzwe ibana mu buryo butemewe n’amategeko hagamijwe gukumira amakimbirane.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba Ngezahumuremyi Theoneste afasha Abasezeranye gukora indahiro

Kuri uyu wa 25 Ugushyingo, 2022 hasezeranijwe imiryango 26 aho abagore n’abagabo babanaga mu buryo bw’ubwumvikane gusa, iyi miryango yasezeranye ikaba ije isanga indi 1150 iherutse gusezeranya mu mezi atatu ashize .

Igikorwa cyabereye mu murenge wa Byumba, akagari ka Gisuna ku biro by’akarere ka Gicumbi.

Abasezeranye bashimangira ko ibijyanye n’urwicyekwe, kwishishanya, guhishanya imitungo no gusuzugurana hagati yabo babicitseho burundu, nyuma y’uko hari igihe habagaho kutizerana hagati yabo, birengagije amategeko agenga abashakanye.

Mukunzi Isidore na Nyiranduhura Mediatrice bamaze imyaka 21 babana mu buryo butemewe n’amategeko, bavuga ko hari ibibazo bitandukanye bagiranaga mu rugo, ariko kuri ubu bakemeza ko bitazasubira ukundi.

Mukunzi Isidore agira ati: “Maze imyaka 21 mbana n’umugore wanjye tutarasezeranye, ariko nabonye ibibi byo kubana mudasezeranye, guhera uyu munsi nta mugabo ushobora kuntwarira umugore, yari umufasha none ubu ni umugore wanjye, habagaho gucyeka ko igihe cyose umugore ashobora kwigendera akansiga, ndetse akantwarira n’imitungo.”

Yongeraho ko hari serivisi abantu bashobora kudahabwa kuko bashakanye mu buryo butemewe.

Nyiranduhura Mediatrice wasezeranye na Mukunzi na we ashimangira ko habagaho kwishishanya mu mitungo ndetse no gucyeka ko ashobora guharikwa, bityo bigatuma aba insina ngufi imbere y’umugabo

Avuga ko byamusabaga kwitwararika ngo atamuta kubera ko nta tegeko rimurengera yagiraga.

Ati: “Mu myaka irenga 20 tubana, nahoraga numva ko isaha n’isaha ashobora kunta akishakira undi mugore. Nahangayikishwaga n’imibereho y’abana banjye mu gihe nashoboraga gupfa bakarerwa na mukase, ariko ubu haba mu mitungo ntituzongera guhishanya kuko turareshya imbere y’amategeko, kandi ndamutse mfuye abana banjye bazagira agaciro imbere y’ubuyobozi”.

Imiryango 26 yasezeranye, ivuga ko nta makimbirane azongera kubarangwamo

Umugenzuzi wungirije mu ihame ry’abashinzwe kwimakaza uburinganire mu miryango Rurihose Florien ashimangira ko hari intambwe iri guterwa mu gihugu hose, mu bigendanye no kwimakaza uburinganire hanagamijwe no  kurwanya ihohoterwa ryakunze kugaragara mu miryango nyarwanda.

Ati: “Ni ubukangurambaga bukomeje kandi bigaragara ko abaturage bamaze kubyumva, kwimakaza uburinganire bamaze kumva ko nta nzitizi zirimo, kandi gusezerana imbere y’amategeko babikora ku bushake bwabo, bakabikora banabyumvishe neza”.

Igikorwa cyo gusezeranya imiryango 26 kuri uyu wa Gatanu cyateguwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Byumba hamwe n’abafatanyabikorwa bakorera muri uyu murenge, cyane cyane abagore biteje imbere ndetse n’imiryango ishyigikira guteza imbere imishinga y’ abagore.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko hamaze gusezeranya imiryango isaga 1150 kandi ko ubukangurambaga bugikomeje mu rwego rwo gukumira amakimbirane.

Ati: “Turashaka imiryango itarangwamo amakimbirane, abaturage bamaze kumva ibyiza byo gusezerana imbere y’amategeko kandi barabikora ku bushake, biradufasha kubaka imiryango itekanye kandi ikaba irangwamo uburinganire”.

Umushyitsi mukuru w’uyu muhango yari Senateri Dr Nyinawamwiza Letitia akaba anungirije umuyobozi w’iterambere ry’ubukungu n’imari muri sena y’u Rwanda, yashimye cyane imiryango yasezeranye ku bushake, anagaruka ku bafatanyabikorwa bakomeje gushyigikira inzego z’abagore.

Ati: “Kwimakaza iterambere ry’abagore biri mu nshingano, abasezeranye turabashima cyane kandi birarushaho kubafasha mu iterambere ritarangwamo amakimbirane, abafatanyabikorwa b’akarere mukomeze mushyigikire abagore bagire iterambere n’uburinganire mu miryango”.

Bamwe mu bafatanyabikorwa b’ akarere bari biganjemo amashyirahamwe y’abagore biteje imbere, abikorera ku giti cyabo, ndetse n’imiryango ishamikiye ku madini n’amatorero ikora imishinga yo gushyigikira abagore.

Umwe mu bafatanyabikorwa bikorera muri Gicumbi ufite Hotel Nice Garden, Nyirandama Chantal, avuga ko bakomeje gushyigikira Akarere mu bikorwa byo guteza imbere abagore bagenzi babo.

Imiryango yaje gushyigikira bagenzi babo
Meya Nzabonimpa ashima abafatanyabikorwa barimo Nice Garden Hotel

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button