Andi makuruInkuru NyamukuruUtuntu n'utundi

Musanze: Paul wamamaye kuri Youtube yapfuye bitunguranye

Rudakubana Paul, w’imyaka 58,umwe mu basaza babiri bavukana (Peter Sindikubwabo na Andre Buhigiro) bafite  ubumuga bw’ubugufi  bukabije bo mu Karere ka Musanze, bamenyekanye  ku mbuga nkoranya kubera urwenya,  kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2022,yapfuye urupfu rutunguranye nk’uko ubuyobozi bwabibwiye UMUSEKE.

Paul Umwe mu bavandimwe be babiri (wambaye inkweto z’icyatsi) yapfuye urupfu rutunguranye.

Aba bari batuye mu Murenge wa Musanze,Akagari ka cyabagarura,Umudugudu wa  Bukannyi mu Karere ka Musanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabagarura,Niyoyita Ally, yabwiye UMUSEKE ko urupfu barumenye mu masaha ya saa tanu z’amanywa ubwo mushiki wabo wabitagaho yari aje kureba uko baramutse.

Yagize ati “Ntabwo turamenya icyamwishe.Dutegereje ko inzego zibishinzwe ari zo ziza kubigaragaza.Ariko amakuru natwe twayamenye saa tanu z’amanywa.”

Agaruka ku cyaba cyaruteye yagize ati “Batubwiye ko ejo yiriwe ari muzima,ariko muri rusange yapfuye urupfu rutunguranye.Yabanaga na Andereya , babanaga ku gitanda kimwe.”

Yakomeje agira ati “Noneho uwo mukuru we (avuga Andereya)arabyuka mu gitondo ajya kwicara hanze kukazuba,mushiki wabo we ubitaho, unabagaburira,yaje  kubareba.Aje ahasanga andereya yicaye hanze, aramubaza ati ese Paul arihe, amubwira ko ari mu nzu,yinjiye mu nzu asanga yavuye ku gitanda yaryamye hasi.Ubwo nibwo yamukozeho asanga yitabye Imana, bahita badutabaza.”

Uyu muyobozi yavuze ko bakomeza gukora ubuvugizi ngo umuryango we witabweho kubera imibereho  itifashe neza.

Ubwo twakoraga inkuru hari hagitegerjwe inzego zishinzwe iperereza ngo zitware umurambo we gukorerwa isuzuma.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button