UPDATE: Urubanza rwa ISHIMWE Dieudonne uzwi cyane nka Prince Kid rwashyizweho akadomo, isomwa rizaba tariki 02 Ukuboza, 2022 ku isaha ya saa saba z’amanywa.
UMUSEKE wamenye ko abatangabuhamya bagera kuri bane, gusa bahawe code mu rwego rwo kubarindira umutekano.
INKURU YABANJE: Kuri uyu wa Gatanu Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubukuye urubanza ruregwamo Ishimwe Diedonne wamenyekanye nka Prince Kid, ku byaha bifitanye isano no gukoresha imibonano mpuzabitsina abitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.
Inteko y’umucamanza umwe niyo iburanisha uru rubanza.
Ishimwe Diedonne ashinjwa n’abashinjacyaha babiri bo ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge bumukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Abatangabuhamya noneho bagiye ku rukiko aho batangira ubuhamya bwabo.
Uru rubanza rwagombaga kuburanishwa ku wa 17 Ugushyingo, 2022, rusubikwa kubera inzitinzi zatanzwe na Prince Kid ndetse n’abamwunganira mu mateko.
Banze ko abatangabuhamya babutanga bari mu Bushinjacyaha Bukuru kuko umushingamategeko yategetse ko abatangabuhamya babutanga bari mu rukiko rusanzwe, cyangwa mu rukiko rw’Ikirenga.
Nyuma yo gusuzuma inzitizi zose zatanzwe n’abatangabuhamya, Umucamanza yasubitse iburanisha avuga ko abo batangabuhamya bagomba kuzatangira ubuhamya bwabo bw’ibyababayeho bari mu cyumba cy’urukiko rw’Ikirenga kitijwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Iburanisha rirakomeje urubanza ruri mu muhezo.
Uregwa gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, iyo abihamijwe n’Urukiko ashobora guhanishwa igihano cy’imyaka 15 y’igifungo. ISHIMWE Dieudonne, Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 16.
Amafoto: @NKUNDINEZA
JEAN PAUL NKUNDINEZA/UMUSEKE. RW
Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye harimo:Gufungwa,Sida,Gukuramo inda, kwicwa,kwiyahura,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Nkuko Yesaya 48,umurongo wa 18 havuga,nta muntu ukora ibyo Imana itubuza ugira amahoro. Abakora ibyo Imana itubuza bizababuza ubuzima bw’iteka muli paradizo no kuzuka ku munsi wa nyuma.Nubwo iyo bapfuye bababeshya ko baba bitabye imana.
@ Gahakwa,nibyo rwose.Sex izamara abantu.Ikibabaje nuko benshi babyita “gukundana”,mu gihe Imana yaturemye ibitubuza.Birababaje kubona abantu bakuba na zero amategeko y’umuremyi wacu.
Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato kuwujuje imyaka y’ubukure 18 ans y’amavuko IBIMENYETSO bikomeza kugira agaciro iyo uwashwe ku ngufu abimenyekanishije hakiri kare mu buyobozi bubishinzwe kubikurikirana bikemezwa na muganga ubifitiye uburenganzira nyuma y’ipimwa ry’uwahohotewe kdi bitarenze iminsi 3 afashwe ku ngufu!
🇷🇼👉 Binyuranije n’iyi ngingo 👇
Byitwa akarengane cg kwimwa ubutabera azira kugambanirwa kuko ntawe uburana n’umuhamba,
Abahohotera udwandadwejo baryebahanwa.namategekonabandi,bibabere isomo
Niyo Prince KID bamukatira , Yaba azize kumupangira. Nonese umuntu mukuru bamukoresha imibonanono mpuzabitsina ku gahato, yava kuyikoreshawa ntahite ataga ikirego ako kanya ibimenyetso bigihari. Agategereza amezi cyangwa imyaka kugirango ajye gutahanga ubuhamya. Niba yarayibakoresheje Koko nuko hari ubwumvikane hagati ye nabo. Keretse niba bamufungira gusaba Wenda bakamwima, ibyo abagabo batahuye nabyo, bagasaba bakabimwa ni mbarwa.
Kuki batahise batanga ikirego bakimara kubafata kungufu nibimenyetso bitarasibangana uyumusore ararenganye pe kukobariya sinabana bogufatwa kungufu buriya barabyumvikanaga ariko nyuma bakumva ntibabyishimiye
Uyu musore ararengana pe nta muntu mukobwa numwe ujya ufatwa kungufu cyakora habaho kumushuka bitewe nubushobozi amfite ariko nanone kuki batahise Batanga ikirego ibimenyetso bitarasibangana.uyu musore arenganurwe rwosr
Abarimo kuvuga ngo Prince Kid ararengana, ubundi muzi ibyo muvuga?
Yitwaje ububasha yari afite muri miss rwanda akajya arongora abakobwa bayitabiriye bitewe nuko yababwiraga ko azabafasha gutsinda irushanwa.
Ibi ni ruswa y’igitsina.
Sha uwo musore yakoze amakosa ariko mbere yo kumufunga bari bakwiye guhera kuwamuhaye uriya mwanya ikimenyane kiba murwanda nubundi nticyasiga ubusa wowe ufashe umwana wumusore umutoranyirije inkumi nziza ngo azigireho ijambo koko! Yego baba!
Kuki atafashwe icyo gihe akimara kubikora bakarindira ikigihe cyose?harubwo abafashwe kungufu babanje guterwa ubwoba cg ubutasi dufite muriki gihugu bananiwe kunufatira mucyuho uyu mugabo yarapangiwe pe,Imana niyo irenganura abarengana
Ni umugabo pe Prince wihesha agaciro aliko se abo ba Miss ni amasugi ?
Ni umugabo pe Prince wihesha agaciro aliko se abo ba Miss ni amasugi ?