Abatoza babiri b’amakipe yanganyije ku munsi wa cumi wa shampiyona [APR FC na Kiyovu Sports], bombi batunze urutoki imisifurire y’abasifuzi bari bayobowe na Ruzindana Nsoro wari hagati mu kibuga.
Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022. Uyu mukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kunganya ibitego 2-2.
Nyuma y’uyu mukino, buri mutoza yanenze uko abasifuzi bitwaye kuko bavuga ko hari ibyemezo bagiye bafata bitari byo, ndetse Ben Moussa wasigaranye APR FC by’agateganyo, yavuze ko hari penaliti yimwe ariko ikirenze kuri ibyo avuga ko igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports habayeho kurarira.
Mu gihe uyu mutoza avuga ibi, mugenzi we utoza Kiyovu Sports, Alain-André Landeut, yavuze ko n’ubwo adakunda kuvuga ku misifurire cyane ariko ibyabaye ari agahomamunwa.
Ati “Sinkunda kuvuga ku misifurire cyane, ariko mu by’ukuri hari ibyemezo umusifuzi yafataga bidakwiye. Amakipe yombi hari ibyo atahawe kandi yagombaga guhabwa. Hari ibyemezo bafashe byahinduye umukino.”
Ben Moussa utoza APR FC by’agateganyo, ahamya ko abasifuzi barimo Nsoro batamubaniye kuko bamwimye penaliti ndetse ikipe ye igatsindwa igitego cyabayemo kurarira.
Ati “Ndaza kureba neza amashusho, ariko mu by’ukuri igitego cya Kabiri cya Kiyovu habayemo kurarira kugaragara. Mbere y’ibyo kandi, habayeho penaliti ariko ntiyayisifuye. Aho wahashyira akabazo. Ni ibintu byahinduye umukino.”
Yongeyeho ati “Mujye kureba igitego cya Kabiri cya Kiyovu. Ni ukurarira kugaragara. Mujye kubireba muvuge niba ibyo mvuga ari byo cyangwa mbeshya. Ariko byahinduye umukino.”
Muri uyu mwaka w’imikino hongeye kugaragara imyitwarire idahwitse ku basifuzi batandukanye, aho nko ku mukino wahuje Rayon Sports na Mukura VS, hatanzwe penaliti itaravuzweho rumwe igahabwa ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda nyamara, Hakizimana Adolphe nawe hari aho yafatiye umupira hanze y’urubuga rwe ariko yerekwa ikarita y’umuhondo gusa nyamara bamwe bemeza ko yari ikarita itukura muri uyu mukino wasifuwe na Nsabimana Céléstin.
Undi mukino wateje impaka, ni uwahuje AS Kigali na Bugesera FC warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 ariko imisifurire ntiyavugwaho rumwe.
Amafoto [Rwandamagazine]
UMUSEKE.RW