Mu nama yahuje abayobozi b’ibihugu by’Akarere, barimo Ndayishimiye Evariste, Felix Tshisekedi, na Uhuru Kenyatta ku butumire bwa Perezida wa Angola João Lourenço, yafatiwemo ibyemezo birimo gusaba inyeshyamba za FDLR kurambika intwaro hasi.
Ibyemezo byafatiwe muri iyi nama igamije kunga u Rwanda na Congo, ndetse ikaba yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta wahagarariye Perezida Paul Kagame, birimo gusaba imitwe yitwaje intwaro y’amahanga irimo FDLR, Red Tabara, ADF n’abandi gutaha mu bihugu ikomokamo ikava muri Congo.
Ku murongo wa munani w’itangazo ryasohotse harimo ko abakuru b’ibihugu basabye ihagarikwa ry’imirwano, by’umwihariko ku mutwe wa M23 ukareka ibitero ugaba ku ngabo za Leta ya Congo, FARDC no ku ngabo z’umuryango w’Abibumbye, za MONUSCO, kandi bikubahirizwa kuva ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo, 2022.
Undi mwanzuro kuri iyo ngingo ya 8, uvuga ko hagomba kubahirizwa ibyemezo byo mu nama z’Abakuru b’ibihugu bya EAC, zabaye ku wa 21 Mata, na 20 Kamena, 2022 mu nzira y’ibiganiro bya Nairobi, ndetse n’ibyemezo byafatiwe i Luanda muri Angola tariki 06 Nyakanga, 2022, ndetse n’ibyemezo byafashwe n’abakuriye ingabo z’ibihugu by’akarere mu nama yabereye i Bujumbura tariki 08 Ugushyingo, 2022.
Umurongo wa kane kuri uyu mwanzuro wa 8, usaba umutwe wa M23 kuva mu duce wigaruririye ugasubira mu birindiro byawo muri Sabyinyo ku ruhande rwa Congo, kandi uko gusubira inyuma kukagenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo, ingabo z’Akarere, Urwego nzenzuzi rufatanyije n’ingabo za MONUSCO.
Gushyiraho agace k’umutekano (zone tempo) hagati ya M23 na FARDC kakagenzurwa n’ingabo z’Akarere, n’urwego ngenzuzi kandi uyu ukaba ari umwe mu myanzuro yafashwe mu nama y’abakuriye ingabo yabereye i Bujumbura.
Abakuru b’ibihugu bafashe umwanzuro wo kwaka intwaro M23, abagize uyu mutwe bagashyirwa mu kigo gicungiwe umutekano n’ingabo za Leta, FARDC zifatanyije n’ingabo z’Akarere, Urwego ngenzuzi ndetse na MONUSCO.
Hasabwe abakuru b’ingabo z’Akarere na FARDC kwiga inzira byacamo kugira ngo M23 abayigize bamburwe intwaro, bashyirwe mu kigo kimwe, ibyo bisubizo bikazagezwa ku nama y’Abakuru b’ibihugu itaha.
Umwanzuro wa 7 mu byemezo byafashwe, uvuga ko imitwe ya FDLR-FOCA, RED-TABARA, ADF (uvuga ko urwanya Uganda), n’indi mitwe yitwara gisirikare “igomba guhita ishyira intwaro hasi, ndetse igataha mu bihugu ikomokamo nk’uko biri mu myanzuro yafatiwe i Nairobi, bikagirwamo uruhare na MONUSCO, urwego ngenzuzi, n’ingabo z’akarere za EAC.
Inama y’Abakuru b’ibihugu yasabye ko habaho gucyura impunzi z’Abanye-congo zahungiye mu Rwanda no muri Uganda, ndetse abakuwe mu byabo n’intambara na bo bagataha.
Byemejwe ko inama y’abakuru b’ibihugu nk’iyi izakurikiraho izabera i Bujumbura mu Burundi.
Abakuru b’ibihugu basabye ko hakomeza ibiganiro hagati ya Congo n’imitwe iyirwanya, ndetse Congo n’u Rwanda na byo bigakomeza ibiganiro mu rwego rwo gusubiza ibintu mu buryo, ndetse bigakurikiza imyanzuro yaba iy’i Nairobi n’ibyemezo by’i Luanda.
U Rwanda rwohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Angola
UMUSEKE.RW
Ese ko m23 yarimaze imaze hafi imyaka 10 yarahungiye uganda ikibazo cy’imitwe yinyeshyamba cyarakemutse ko ahubwo kiyongereye muri congo;none ko basaba Fdlr kurambika intwaro bizashoboka bite kandi iri muri Fardc? kubera iyi mpamvu gusaba M23 gusubira inyuma ntacyo byatanga kuko yagiye isubira inyuma kenshi kandi ntacyo byatanze ahubwo byahaga Fardc n’abafatanya bayo kubona umwanya wo kwitegura kumaraho M23.
Uburyo iyo myanzuro ibogamye kdi idashoboka:
👉Kuki haticwa igitera gitera kurwana?
👉Zone tempo y’iki se kdi leta 🇨🇩 ariyo yica abaturage?
👉DR Congo ifite ikibazo ku banyarwanda cg ku ba Nye congo biswe batyo n’abakoloni? ubundi kuki aribo gusa congo idashaka ?
👉 Kuki inama zanyu nta myanzuro mpinduramatwara itanga👇
Nuko muganura hors sujet.
Conclusion; haganirwe ku burenganzira mpuzamahanga bituma barwana Bose hifashishijwe amateka n’amategeko mpuzamahanga nta kubogama otherwise murararyaryana ,,,,, eastern -north 🇨🇩🇨🇩intambara zizageza imperuka.
Usubije uko nasubiza! Ibi bindi ntacyo bimaze kuvuga ngo M23 ishyire intwaro hasi icungirwe umutekano n’a FARDC n’interahamwe ni ukubamaraho bashaka.
Usubije uko nasubiza! Ibi bindi ntacyo bimaze kuvuga ngo M23 ishyire intwaro hasi icungirwe umutekano n’a FARDC n’interahamwe ni ukubamaraho bashaka. Bariya ni ABA congomans bavuga ikinyarwanda niba bashaka kubagarura mu Rwanda bakatane n’igice bavukiyeho bacyomeke aho bagikuye.
Yewe iyinama kowagirangoni Gisegeti ubuvugawenyine baraburagushyira mubikorwa ibyimishyikirano ya Nairobi ngobasubire mubirunga mwigumire kwitara bazaze babajyaneyo kungufu urumvango babambure intwaro babashyire mukigo uzikowagirango nizanzererezi babwira ngozijye I Wawa ikingenzinuko muribose ntambaraga bafite zokujyana M23 ahwidashaka dutegereze Itangazo riribuve muri M23
Hari ubwo usoma aya matangazo y’abanyapolitiki ugaseka ugatemba. Igituma barwana ntacyo muvugaho, murambara za karuvati gusa muti bazajye muri Sabyinyo barindirweyo na FARDC???? Niba Cyabitama afite icyo asobanura gifatika kuki atabijyanirayo niba abishoboye? Harya iyindi mitwe 140 isibanira iwe ko tutumva ayivugaho? Sinzi n’impamvu muta igihe n’amafaranga mwirirwa muri izi nama, mureke M23 ikubite izo nterahamwe ibindi muzaba mubireba nyuma.
Yewe iyi name ndabona isekeje ubwox Frdc niyo gucungira umutekano M23 oya rose M23 ifite Impamvu irwana ntikore ikosa ryo kurekura kuko bayikora ibirenze I you bayikoreye 2012
HAHAHAHAHAHA naragenze ndabona haba hari igihugu cyitwa Sabyinyo bashaka ko M23 ijya guturamo, erega bakaba bayambuye uburenganzira yarwaniriraga.Iyi myanzuro iragayitse pe.Aba bavuga ibi bitege genocide iri gutegurwa na Leta ya tchisekedi kandi be kuzavuga ngo baratunguwe.
UYU WE AVUZE IBYO NIBAZAGA SABYINYO IHEREREYE KUWUHE MUGABANE NIBA RIHEZA BO BAGIYEYO
EEEE Ntibishoboka ko M 23 yasubira inyuma kuko igihe yatakaje kugira ifate utwoduce nikirekire ahubwo ahokugira RDC izimishe umuriro esanse nishiremubikorwa ibyo yasezeranyije M 23
M23 nikora ikosa igasubira muri sabyinyo izahita iraswaho na fardc ifatanyije ningabo zamahanga impamvu bari kuyishuka ngive muduce yafashe nuko dutuwe nabaturage baragirango ijye mumashyamba ubundi kayibeho.