ImikinoInkuru Nyamukuru

Abanyarwanda bashimiye Mukansanga Salma wakoze amateka mu gikombe cy’Isi

Nyuma yo guca agahigo ko kuba Umunya-Afurika wa Mbere w’umugore ugiye gusifura mu gikombe cy’Isi  cy’abagabo, Abanyarwanda bo hirya no hino bamwibukije ko batewe ishema na we.

Mukansanga Salma yashimiwe n’Abanyarwanda kubera andi mateka yanditse

Mu mukino u Bufaransa bwatsinzemo Australie ibitego 4-1, Mukansanga yari umusifuzi wa kane wari ufite inshingano zitandukanye zirimo no kuba yajya mu kibuga mu gihe uwo hagati yagira ikibazo.

Umukino Mukansanga Salma yagizemo uruhare ni uwo mu itsinda rya kane warangiye Ikipe y’u Bufaransa iwutsinzemo ibitego 4-1 cya Australia.

Abanyarwanda benshi bari bategereje kureba uko uyu musifuzi mpuzamahanga aza kwitwara imbere y’abafana 40.875. Aba bose bari bagiye kureba umukino kuri Stade ya Al Janoub Stadium, iherereye mu Mujyi wa Al Wakrah.

Nyuma y’uyu mukino w’amateka, babicishije ku mbuga nkoranyambaga, Abanyarwanda batandukanye bagaragaje ko batewe ishema n’uyu mukobwa ukomoka mu Akarere ka Rusizi.

Akimara gukora aya mateka, Mukansanga yavuze ko kuba ari hariya nk’umugore, atari amahirwe ahubwo yabikoreye we na bagenzi be bandi.

Ati “Turi hano kuko tubikwiriye. Ntabwo ari amahirwe, nta nu’bwo ari uko turi abagore.”

Mukansanga Salma muri uyu mukino yari afite inshingano zo gukurikirana ibikorwa by’abasifuzi bagenzi be barimo Victor Gomes wasifuraga hagati, Zakhele Siwela na Souru Phatsoane bari abasifuzi bungirije.

Ntabwo ariko kazi yari ashinzwe gusa, ahubwo yari yitezweho kumvikanisha abakinnyi bari hanze n’abatoza, bagasobanukirwa imyanzuro yafashwe n’umusifuzi wo hagati mu kibuga. Yakanafashaga kandi mu gusimbuza no kongeraho iminota mu mukino.

Uyu musifuzi yagize uruhare mu gusimbuza kw’amakipe yombi. Ku Bufaransa yabafashije gusimbuza Theo Hernandez yinjira mu kibuga asimbuye Lucas Hernandez, Youssouf Fofana wasimbuye Aurelien Tchouameni na Kingsley Coman wasimbuye Ousmane Dembele.

Australia yayifashije gusimbuza abakinnyi bayo barimo Mitchell Duke wasimbuye Jason Cummings, Awer Mabil wasimbuye Riley McGree, Garang Kuol wasimbuye Craig Goodwin na Milos Degenek wasimbuye Nathaniel Atkinson.

Mukansanga nyuma y’iminota 45 y’umukino yongeye iminota itandatu kuri uyu mukino. Nyuma y’iminota 90, yongeraho iminota irindwi.

Mukansanga yibukije Isi ko kuba ari aho ari atari uko ari umugore ahubwo yabikoreye

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 6

    1. Birashimishije cyane.Bavuga ko FIFA irimo kumuhemba 3 millions Frw buli kwezi kugeza Mundial irangiye.Nubwo Abagore basuzugurwa mu bihugu byinshi,nabo barashoboye.Dore ingero nkeya:Ababaye Prime Ministers Margaret Thacher of England (nicknamed The Iron Lady),Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza ko abagore bareshya n’abagabo.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amatorero n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Ababirengaho,nta kindi baba bagamije uretse gushaka amafaranga bitwaje bible.Ni icyaha nk’ibindi cyo gusuzugura amategeko y’Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button