Abahanzi Nyarwanda, abo mu Karere n’ibyamamare binyuranye bahataniye mu bihembo bya Karisimbi Entertainment Award 2022 & Fashion Show byateguwe na kompanyi ya Karisimbi Events.
Ni ibihembo bizatwangwa ku bazahiga abandi mu matora yatangiye gukorwa biciye ku rubuga rwa karisimbi events n’uburyo bw’akanyenyeri, aho abahanzi, abanyamakuru, ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga, ibiganiro kuri radiyo na televiziyo bazatoranywamo abazaba bahize abandi.
Umuyobozi wa Karisimbi Events, Mugisha Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko bateguye ibi bihembo mu rwego rwo gushima akazi keza abantu baba bakoze, ndetse banamenyekanisha ibyo bakora ku ruhando mpuzamahanga.
Ati “Ibi bihembo ni mu rwego rwo gutera imbaraga abakora umwuga wabo, iyo bamaze kumenya ko hari abazirikana ibyo bakora bituma barushaho gushyiramo imbaraga ngo bakore neza, bibafasha kandi kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga.”
Akomeza agira ati “Kuko gutanga ibihembo nitibigarukira aho, abantu bamenya n’inde wahize abandi ?. Ikindi kandi bifasha bamwe bakizamuka gukora cyane kugirango ubutaha nabo bazabe mu bahatanye.”
Mugisha Emmanuel yibukije abahanzi ko bakwiye gucika ku muco yise “Ubujiji” wo kuvuga ko bahabwa ibihembo gusa kuko bigaragaza ko batazi icyo bashaka, aho yabibukije ko gutanga ibihembo atari amarushanwa kuko ariho abantu bahatanira amafaranga.
Uyu muyobozi wa Karisimbi Events yavuzeko ibigenderwaho mu gutoranya abahatana muri ibi bihemba ari bikorwa umuntu aba yarakoze, aho biyambaza abantu banyuranye mu guhitamo abahatana.
Abahataniye ibi bihembo muri aya matora bagera ku bantu 316, aho bari mu byiciro 50.
Ibyiciro birimo umuhanzi w’umwaka mu bagabo n’abagore, indirimbo y’umwaka, ikiganiro cy’umwaka cy’imikino, Televiziyo y’umwaka mu myidagaduro, umukinnyi mwiza wa filime, umunyamakurukazi mwiza wa siporo.
Icyiciro cy’umuhanzi mwiza mu karere harimo abahanzi nka Diamond, Zuchu, Azawi, Sheebah, Harmonize, Eddy Kenzo, Bruce Melody na The Ben.
Gutora bizarangira ku wa 20 Ukuboza 2022 mu gihe ibihembo bizatangwa ku wa 26 Ugushingo kuri ONOMO Hotel i Kigali.
Kuwa 27 Gashyantare 2022, Karisimbi Events nibwo yatanze ibihembo bya Consumers Choice Awards 2021 (CCA 2021), aho abarimo Davis D, Ndahiro Valens Papy, Yago, DJ Briane, Junior Giti, Bwiza bahawe ibihembo mu byiciro binyuranye.
Shyigikira icyamamare ukunda unyuze hano https://watch.rw/voting/karisimbi-entertainment-award-2022-fashion-show?fbclid=IwAR1nDZqfkIs3ALZEntJB0mezDyYx5PQ3eevcfqETwv7fZktoF9Qf8317aLA
UMUSEKE.RW